MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Cana uhendukiwe, Gahunda yafashije abaturage kubona amashanyarazi bunganiwe na leta

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
21/02/2024

Mu murenge wa Gahengeri mu kagari ka Rweri niho hari hagezweho mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’umushinga wa Cana Uhendukiwe yo gufasha abaturage kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba bakishyura harimo Nkunganire ya Leta.

Kuri uyu wa 19 Gashyantare, ku gasoko k’ahitwa Nyamugari ni ho habereye ubukangurambaga bwa banki y’amajyambere y’u Rwanda(BRD) mu mushinga wayo wo kunganira abaturage batuye ahatagera umuyoboro mugari w’amashanyarazi ariko bakaba bakoresha avuye ku mirasire y’izuba.

Kuva uyu mushinga watangira mu mwaka wa 2017, Cana uhendukiwe niryo zina ry’uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na BRD, ni umushinga wa leta y’u Rwanda unyuzwa muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ukaba waratewe inkunga na Banki y’isi.

Cana uhendukiwe ni uburyo leta ifasha abaturage kubona amashanyarazi, uruhare rwayo rwagiye rwiyongera kugeza ubwo ubu abaturage basabwa kwiyishyurira 10% ya sisiteme y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bahisemo, leta nayo ikabishyurira 90% .

Aya 10% umuturage ayishyura mu gihe cy’imyaka 3 buri kwezi agasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) bitewe na sisiteme yahisemo gukoresha iwe.

Kugira ngo umuturage abone aya mashanyarazi ajya ku bigo by’ubucuruzi bikorana n’uyu mushinga bikamuha ibikoresho, ashaka nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Dusenge Philibert ni umuhuzabikorwa wa Cana uhendukiwe, yemeza ko uyu mushinga waje uteganyirijwe ahari abaturage bigaragara ko batazagerwaho n’imiyoboro migari y’amashanyarazi.

Dusenge yakomeje agira ati: “Mu gihugu hose uyu mushinga umaze gucanira ingo zirenga ibihumbi 470, uyu mushinga utangira wari uwo gucanira ingo ibihumbi 445”.

Nyuma yo kubona ko hakiri ingo zindi zikenewe gucanirwa, hari undi mushinga wongewemo amafaranga kandi ukaba uje kunganira Cana uhendukiwe biteganyijwe ko izarangirana n’uyu mwaka wa 2024.

Abaturage bakangurirwa kandi kugaragaza ahakiri ibibazo muri uyu mushinga ndetse n’aho bahawe serivisi mbi bakabivuga kuko umucuruzi wese utabashije kubahiriza amasezerano yagiranye n’umushinga, igihe agiye kwishyuza babanza kumusaba kujya gukosora ibitagenda, ikindi ni uko igihe havutse ikibazo nta muturage ukwiye kugira amafaranga atanga.

Yakomeze agira ati: “Turasaba abaturage gufata neza ibyo bikoresho kandi banatanga amakuru ku bitagenda neza”.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ubu bukangurambaga bemeza ko byabafashije gusobanukirwa uburenganzira bwabo, Uwimana Béatrice ni umwe mu bakoresha imirasire y’izuba mu kubona amashanyarazi, sisiteme akoresha we yayiguriye ku giti cye,

Yakomeje agira ati: “Ni byiza ko leta yagabanyirije abaturage bakaba babona iyo mirasire ku mafaranga ibihumbi bibiri”

Naho Niyonsaba Straton yemeza ko ibikorwa byo kwegereza abaturage amashanyarazi ari byiza kandi bizabafasha mu ngo zabo, yasabye ko hari ibikwiye gukosorwa cyane cyane ku bacuruzi bakorana n’uyu mushinga kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

Amakuru MUHAZIYACU ikesha ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana igaragaza ko amashanyarazi ageze ku kigero cya 81%, ni ukuvuga abaturage bafatira ku miyoboro migari ndetse n’abakoresha imirasire y’izuba.

Intego y’akarere yari uko mu mwaka wa 2024 abafatira ku muyoboro mugari bagombaga kuba ari 70% muri uyu mwaka wa 2024 ubu bakaba bageze kuri 60% n’aho abakoresha ubundi buryo burimo n’imirasire y’izuba bo bagombaga kuba ari 30% ubu bakaba bageze kuri 21%.

Cana uhendukiwe ni umushinga wari ufite ingengo y’imari ya miliyoni zirenga 48 y’amadorali y’Amerika.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Ibimaze gukorwa n’abafatanyabikorwa mu gukura abaturage mu bukene

Nyagatare: Ibimaze gukorwa n’abafatanyabikorwa mu gukura abaturage mu bukene

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU