Iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga, byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora-NEC byerekanye ko Kagame Paul ari we waje ku isonga aho yatowe ku majwi 99.15%.
Imibare yatangajwe n’Umuyobozi wa NEC Gasinzigwa Oda, amajwi yamaze kubarurwa mu matora yabaye tariki 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga, na tariki 15 Nyakanga 2024, imbere mu Gihugu, yerekanye ko ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Kagame Paul w’Umuryango FPR Inkotanyi yatowe ku majwi 99.15%.
Naho Habineza Frank watanzwe n’Ishyaka Green Party yatowe ku majwi 0.53% mu gihe Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Mpayimana Philippe we yatowe ku mwajwi 0.32%.
Iby’ibanze NEC yatangaje, bigaragaza ko muri rusange amatora yitabiriwe ku gipimo cya 78.94% aho ku banyarwanda bagera kuri 9,071, 157 bari kuri lisiti y’itora, hatoye 7,160,864.









