Iyamuremye Eric wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Gikaya ruherereye mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza ari guhatanira igihembo cy’umwarimu w’indashyikirwa gitangwa na Minisiteri y’Uburezi nyuma yo kubaka urubuga agiye kujya akoresha mu kwigisha bagenzi be ikoranabuhanga.
Iyamuremye usanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mibare no kwigisha, ni umwe mu rubyiruko rwafashijwe kwiga n’Ikigo SACCA cyita ku bana bakurwa mu mihanda n’abo mu miryango ikennye bakeneye ubufasha;
SACCA yamufashije kuva mu mashuri abanza kugeza ayasoje, agatangira gukorera amafaranga.
Kuri ubu ari guhatanira kuba umwarimu wahize abandi wahize mu Rwanda hose mu guhanga agashya mu mwaka wa 2021. Ni irushwanwa rikomeye, kuri ubu umushinga wa Iyamuremye wo kwigisha bagenzi be ikoranabunaga ukaba warabaye uwa mbere ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU yavuze ko ajya gutekereza ku kwigisha bagenzi be ikoranabuhanga yabihereye ku buzima abona benshi mu barimu babamo aho usanga ngo batinya gukoresha ikoranabuhanga nyamara muri iki gihe ari ryo rihatse isi.
Yagize ati: “Naje kureba nkurikije aho nkorera nsanga hakenewe andi mahugurwa aturutse ahandi hantu ku buryo twafashanya tukigishanya bikadufasha, nahise ntekereza umushinga nise ‘Inshuti mu ikoranabuhanga’ mpuza bagenzi banjye ndabibabwira barawukunda; biyemeza kumfasha tukawushyira mu bikorwa.”
Ibyo yigisha abarimu mu bagenzi be harimo Progaramu za mudasobwa zikoreshwa cyane mu burezi nka Excel, Word, Internet, gukora indangamanota mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ibindi bashobora kuryifashishamo bigisha abanyeshuri.
Iyamuremye avuga ko yifuza ko abarimu bakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha ndetse no mu bindi nkenerwa kuko ari ryo ryoroshya ibintu. Kuri ubu yatangiye guhugura abarimu ahereye ku bo bigishanya ku ishuri kugira ngo bamenye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buhoraho nabo bafashe abanyeshuri benshi.
Ati:“REB akenshi iraza ikaduhugura wenda ntinabashe kugera ku barimu bose, abandi ihuguye ntibagire ubushake bwo kwigisha abandi barimu, ariko njye nahisemo kujya mfata iminota 50 nkahugura bagenzi banjye nyuma yo kwiga kandi hari byinshi bamaze kumenya.”
Iyamuremye witangaho urugero k’ukuntu atize ikoranabuhanga ariko akagira umuhate wo kurimenya no kurikunda, none ubu ngo akaba amaze kugira ubumenyi buri ku rwego rwiza mu kurikoresha, yavuze ko uko yaryize nawe yifuza gufasha abandi barimu mu kurikunda no kurimenya kandi nabo bakazajya bafasha abanyeshuri bigisha.
Ati:“Ubu ndimo ndakora urubuga nzajya nigishirizaho abandi barimu benshi nkaba nsaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kuzabwira abarimu babo bashaka kwihugura kwiyandikisha tugafatanya kumenya byinshi ku ikoranabuhanga.”







