MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ubuyobozi bwijeje Imboni z’umudugudu uzira icyaha ubufatanye

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/10/2021

Mu isozwa ry’amahugurwa  y’imboni z’umutekano mu mudugudu uzira icyaha zatoranyijwe yari amaze icyumweru abera mu Karere ka Gatsibo, Ubuyobozi bwasabye abahuguwe gukorana umurava ibyo bize bubizeza ubufatanye mu  kuzuza inshingano zabo.

Kuri uyu wa mbere Ukwakira,  mu Murenge wa Kabarore nibwo hasojwe amahugurwa y’imboni z’umutekano 179 mu mudugudu uzira icyaha. Yasojwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya guverinoma mu Karere ka Gatsibo Nyirahabimana Solina wibukije abarangije aya mahugurwa ko bakwiye kuba intangarugero,

Yakomeje agira ati “Turabizeza ubufatanye n’inzego zose, kugira ngo ibyo mwiyemeje muzabigereho neza, muri Intore nyazo mu buryo bwo gukunda Igihugu bwo hejuru kandi  aho muba mukumiriye icyaha, ibi namwe muzabyishimira mu myaka iri imbere ubwo muzabona ibyaha birimo kugabanyuka kubera yuko mwabigizemo uruhare.”

MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe bamwe mu bahawe aya mahugurwa yihariye yo kugira umudugudu uzira icyaha, bemeza ko hari ibyaha byihariye bagiye guhagurukira, Umutesi Sarah ni uwo mu Murenge wa Kiziguro,

Yagize ati: “Icyo twigiye hano ni ukurinda umutekano ukamenya ikintu cyose cyawuhungabanya n’aho gituruka, ibyaha byibasiye iwacu harimo icyaha cyo gutera abangavu inda, ubujura, tugiye gukora ubukangurambaga twigishe abaturage ibyo tuvuyemo kugira ngo basobanukirwe uko bakwiye kugira umudugudu uzira icyaha.”

Habiyambere Celestin Saleh ni uwo mu Murenge wa Gitoki, yemeza ko nabo ibyaha bafite byihariye biza ku isonga biri mu bwoko butatu, icya mbere ni icyo gusambanya abana, icya kabiri ni amakimbirane mu muryango ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa;

Inzira yo kurwanya ibi byaha ayivuga muri aya magambo, ati: “Intego ni ukuzamura imyumvire y’abahohoterwa kugira ngo amenye ko hari uburenganzira bwe afite, bityo na we abashe kurwanya cya cyaha, ikindi ni ukuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo batarebera ukora icyaha, ahubwo bakamutangaho amakuru; ibyaha tukabikumirwa bitaraba.”

Izi mboni z’umudugudu uzira icyaha zahuguwe zigishijwe uburyo bwo gukora icyumba ntangamakuru kizaba kiri mu kagari, kigakusanyirizwamo amakuru yose arebana n’ibyaha n’ibibazo byugarije umudugudu, herekanwa n’ingamba zo kubirwanya, Iki cyumbu kizajya kifashishwa buri gihe, izi mboni z’umudugudu Kandi zigiye guhugura bagenzi babo basigaye mu mudugudu.

Indi nkuru wasoma:

  • Gatsibo: Imboni z’umudugudu uzira icyaha ziri gutyaza ubwenge
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana Solina uri imbere hagati, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard iburyo;  n’abandi bayobozi

Imboni y’umudugudu uzira icyaha isobanura imikorere y’icyumba ntangamakuru(Amafoto: Hakizimana Y.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Bayisenge yiyemeje kutongera gushukwa ngo aterwe inda y’imburagihe

Kayonza: Bayisenge yiyemeje kutongera gushukwa ngo aterwe inda y'imburagihe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU