MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Bayisenge yiyemeje kutongera gushukwa ngo aterwe inda y’imburagihe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/10/2021

Umwangavu witwa Bayisenge wabyaye imburagihe, akabyara abana babiri b’impanga kandi avuka mu muryango ukennye mu Murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza; ubu avuga ko yabonye isomo ryo gutwara inda akiri muto ku buryo ntawe yakwemerera kongera kumushaka.

Bayisenge Chantal ni umwangavu wabyaye impanga atari yageza imyaka 18 y’ubukure, ubu ubayeho mu buzima bugoye, kubona ibyo kurya birakomeye,kwambara na byo ni uko,

Ubwo yasurwaga n’Umuryango Learn Work Develop (LWD) kuri uyu Gatandatu tariki 02 Ukwakira  bamuhaye ibikenerwa by’ibanze harimo ibyo kurya ,umufariso, imyambaro ye n’umwana ,amabase n’ibindi bikoresho by’isuku.

Bayisenge avuga ko yabonye isomo ryo gutwara inda y’imburagihe,

Yakomeje agira ati: “Ubuzima mbayemo bwampaye isomo, kubona ibyo turya nibyo twambara biragoye, noneho ukongeraho abana babiri ntibyoroshye, ariko ubu nafashe icyemezo cy’uko ntawuzongera kunshuka ngo yongere kuntera inda na none.”

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu batandukanye harimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara Nyirabizeyimana Immaculée yemeza ko bagiye gukomeza gukurikirana uyu mwana.

Umuryango LWD si uyu mwana wenyine ufashije nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wawo Mwiseneza Jean Claude, avuga ko umugenerwabikorwa wese ubyaye LWD imusura ikamuremera.

Yakomeje agira ati: “Tuzakomeza kubakurikiranira hafi, cyane ko icya mbere tubakorera ari ukubigisha imyuga no gukunda umurimo kugira ngo na bo babone uko biteza imbere n’imiryango yabo.”

Ibi biri muri gahunda y’Umushinga “Masenge mba Hafi” ufasha cyane aba bana b’abakobwa babyara inda z’imburagihe. Mu murenge wa Rukara habarurwa abana 42 bamaze gufashwa muri ubu buryo bwo kubasura bagahabwa ubufasha bwihariye bitewe n’imibereho yabo igoye barimo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaLWD

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Hari abaturage bemeza ko iterambere bafite barikesha guhuza ubutaka mu buhinzi

Kirehe: Hari abaturage bemeza ko iterambere bafite barikesha guhuza ubutaka mu buhinzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU