MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Isomo ku babyeyi nyuma y’uko abana b’i Gatsibo bari baburiwe irengero babonetse

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
28/04/2024

Nyuma y’uko hagaragaye ikibazo cy’abana bo mu Karere ka Gatsibo  bari baraburiwe irengero ariko ubu bakaba barabonetse mu Karere ka Kayonza bagasubizwa mu miryango yabo, Ubuyobozi burasaba ababyeyi gukurikirana abana babo nk’inshingano zabo.

Tariki ya 24 Mata 2024, ni bwo hamenyekanye ko abana batatu bari mu kigero kimwe bakomoka mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bashimuswe, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zigakurikirana icyo kibazo, abana bakaboneka tariki ya 26 Mata 2024, mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza.

Umuyobozi wa Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU yavuze ko nyuma y’ibyabaye, Ubuyobozi bwarushijeho gukangurira abaturage cyane cyane ababyeyi, gucunga umutekano w’abana, igihe bajya cyangwa bava ku mashuri ndetse n’igihe bari mu rugo.

Yagize ati: “Kuba aba bana babonetse n’inkuru ishimishije, byaba ku bana ndetse n’ababyeyi babo ariko kandi turasaba ababyeyi kumenya inshingano zabo bagaha umwanya abana babo bakabaganiriza.”

Meya Gasana yakomeje ati: “Ababyeyi bajye bakurikirana abana bato ntibabohereze ku ishuri bonyine, ndetse nakurikirane niba bagezeyo amahoro, ikindi bakigisha abana kumenya ko bagomba gutegereza ababyeyi babo cyangwa undi muntu baturanye bizeye akabatahana.”

Meya yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ngo kuko iyo bayihererenya bituma inzego zibishinzwe zidatabara hakiri kare.

Kanamugire Innocent Umunyamabanga Nshirwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro we yagize ati: “Natwe abayobozi nyuma y’iki kibazo twahise dufata ingamba mu nama cyangwa se ahandi hahuriye abaturage tubibutsa ko bazajya bita ku bana babo babaha uburere ikindi bagatangira amakuru ku gihe.”

Gitifu Kanamugire avuga ko ubu abana aho basubiriye mu maboko y’ababyeyi babo ubu bameze neza, yongeyeho kandi ko ngo nyuma y’ibyabaye abona ababyeyi babikuyemo isomo ndetse ko banafashe ingamba zo kurinda abana babo aho bari hose.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyateye gushimutwa kw’abo bana.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Hibutswe imiryango irenga 30 yazimye n’indi isaga 100 yasigaranye umuntu umwe

Bugesera: Hibutswe imiryango irenga 30 yazimye n’indi isaga 100 yasigaranye umuntu umwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU