Abantu mu byiciro bitandukanye mu bice by’Intara y’Iburasirazuba bavuga ko inzoga zicuruzwa ku isoko ry’u Rwanda bahimbye izina ry’’Icyuma’, ari isoko y’ubusinzi buvamo urugomo, gukubita no gukomeretsa no guhungabanya umutekano mu buryo butandukanye.
Izo nzoga, ziri mu moko atandukanye, ziba mu macupa abonerana ku buryo iba isa n’amazi meza mu icupa ribonerana. Amakuru agera kuri muhaziyacu.rw agaragaza ko harimo izikorerwa mu nganda zo mu Rwanda.
Zigaragara no mu tubari na za butike byinshi byo bice by’icyaro, zigurishwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 700-1000.
Nshimiyimana Jean Paul wo mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana utanga ubuhamya nk’uwazinyoye yagize ati: “Kugira ngo usinde uba umaze kunywa nk’uducupa tubiri, duhita tukuzengereza ku buryo wumva ubwonko buhindukiye.”
Zimwe muri izo nzoga abaturage bavuga ko zikaze harimo izanditseho ‘Red Waragi, Really Waragi, African Buffalo Gin, n’izindi.
Umuturage wo mu Murenge wa Kibungo yagize ati: “Bikwiye kugenzurwa, kuko hashize igihe bigaragazwa hari abamara kunywa icupa rimwe, amacupa agahita atangira kuvuza ubuhuha.”
Umwe mu bacuruzi b’inzoga zirimo n’izo mu bwoko bw’Icyuma wo mu Karere ka Rwamagana yabwiye muhaziyacu.rw ko nubwo izo nzoga zikaze koko, ngo kuba abazinywa bateza umutekano muke, babiterwa no kuzisinda.
Ati : “Ikibazo ntabwo ari ‘Icyuma’ ahubwo ni uko umuntu aza akanywa kimwe ntatahe, agashaka kunywa bibiri cyangwa bitatu. Kandi umuntu ntiyanywa inzoga nyinshi ngo abure gusinda.”
Icyakora na none hari abagaragaza ko izo nzoga bita ‘Icyuma’ zifatwa nka ‘Liqueur’ ikaze y’abantu bafite ubushobozi budahambaye, kuko ihendutse.
Nk’uko bigaragara inyuma ku icupa ryazo, zifite ubukana bwa 42% vol (voltages), mu gihe izindi nzoga zimenyerewe mu Rwanda usanga zifite ubukana butarengeje 10%.
Mu gukumira ingaruka ziterwa n’izo nzoga, Nyiridandi Mapambano Cyriaque Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asanga mu byakorwa harimo kuzizamuraho igiciro.
Ati : “Icyuma ni inzoga yemewe ifite na ‘S mark’, ariko kubera ko igura make, buri wese agashaka kuyigura, ugasanga ari yo yabamaze. Icyo mbonamo ni uko ishobora kuzamurwa mu biciro.”

Dr. Yvonne Kayiteshonga Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’ubuzima, unakuriye Komite yo ku rwego y’Igihugu yo kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge mu Rwanda, yabwiye muhaziyacu.rw ko hagiye gukorwa ubugenzuzi.
Ati: “Icyo ‘Cyuma’, twafashe icyemezo cy’uko inzego zikomeza zikakigaho, tukareba niba cya kindi cyujuje ubuziranenge ari cyo kirimo kica abantu. Ariko nanone nk’umuyobozi, aho ayobora yagakwiye kumenya ibiri mu itegeko. Gusinda bihanwa n’amategeko, ku mucuruzi guha inzoga umuntu wamaze gusinda bihanwa n’amategeko, guha inzoga umwana utarageza imyaka 18 bihanwa n’amategeko… ibyo bose biradufasha mu gihe tugishakisha ngo tumenye iyo nzoga yitwa ‘Icyuma’.
Dr. Kayiteshonga yakomeje agira ati: “Nanone, harimo amayeri menshi ku bintu by’ibiyobyabwenge, ugasanga hano inzoga yitwa Icyuma, ahandi yitwa ukundi kuntu … ibyo byose bisaba ubufatanye kugira ngo turinde ubuzima bw’Abanyarwanda.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda -RBC muri 2018 bwagaragaje ko abantu bagera mu bihumbi 200 batewe ‘ibisazi’ n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo n’inzoga.






