MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abacururiza mu isoko rya Bugesera barataka igihombo baterwa no gukorera ahadasakaye

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
07/02/2020
Hari ibice mu isoko rya Bugesera bidasakaye.

Hari ibice mu isoko rya Bugesera bidasakaye.

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu bice bidasakaye by’isoko rya Bugesera barataka igihombo baterwa no gukorera muri ibi bice, bakaba bavuga ko bimwe mu bicuruzwa byabo byangizwa n’imvura, bagasaba ubuyobozi kubashakira igisubizo cy’iki kibazo.

Bamwe mu baganiriye na muhaziyacu.rw bavuga ko ibicuruzwa birimo isukari, umuceri, ifu y’imyumbati na kawunga biri mu bikunda kwangirika cyane bitewe nuko igice bacururizamo kidasakaye.

Nyirimbabazi Ferdinand umaze umwaka n’igice acururiza ibiribwa muri iki gice cy’isoko yavuze ko akenshi iyo imvura iguye bimwe mu byo bacuruza byangirika, agasaba Leta kubakorera iri soko neza.

Ati: “Imbogamizi zo zirahari kubera ko usanga nk’iyo imvura iguye ibintu binyagirwa, ugasanga uburyo bwo kubyanura buragoye kubera ko hadasakaye, abakiriya iyo baje guhaha nabo baranyagirwa bigatuma batabasha kuduhahira uko bikwiye.”

Yongeyeho ati: “Bibaye byiza, ari ibishoboka, cyane ko Leta ari umubyeyi kandi tuyizeyeho ubushobozi bakaridusakariye kugira ngo ubucuruzi bwacu burusheho kugenda neza.”

Nyirimbabazi yakomeje avuga ko: “ Ingaruka ikomeye ya mbere ni uko imvura igwa ibyo ducuruza bikangirika, iyo ikintu cyangiritse nta ngaruka irenze iyo; urugero niba ucuruza nk’ifu imvura ikagwa itunguranye ya fu ikagwamo amazi ihita ipfa.”

Ntirenganya Bosco we yagize ati: “ Iyo imvura iguye tugira ikibazo cyo guhura n’amazi bikaduteza igihombo, ikindi iri soko ryo hanze kubona aho tubika ibicuruzwa byacu biragoranye cyane kuko nta mutekano biba bifite, ndifuza ko batwagurira isoko natwe tugakorera ahantu heza.”

Ibitunguru mu isoko rya Bugesera

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yabwiye muhaziyacu.rw ko iki kibazo bakizi ndetse bifuza kugikemura mu buryo burambye babubakira isoko rishya rijyanye n’igihe.

Ati: “Igisubizo dufite ni igisubizo kirambye, si uko twirengagije yuko aho bakorera hadakwiriye kuko natwe turabibona, ariko nkuko mubibona umujyi wacu uri kugenda ukura, uyu munsi ubu turi gushaka abafatanyabikorwa badufasha kubaka isoko ryiza rigeretse ririmo ibintu byose, umuntu yifuza kugira ngo n’abanyamahanga bazajya bagana akarere kacu bazabonemo ibintu byose.”

Yakomeje avuga ko ubu bakiri mu biganiro byo gushaka abashoramari ariko ngo mu mpera z’uyu mwaka nibura imirimo yo gutangira kubaka iri soko yaba yatangiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza ko hari umushinga wo kubaka isoko rishya mu mujyi i Nyamata.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Bugesera

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026
Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo
Politiki

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Umuturage yafatanywe amafaranga y’amiganano

Kayonza: Umuturage yafatanywe amafaranga y'amiganano

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU