MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Intara y’Iburasirazuba yashyizwe igorora muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
10/09/2024

Gahunda ya kabiri y’icyerekezo Guverinoma yihaye (NST2) yitezweho kuba igisubizo by’umwihariko ku bahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ibikorwaremezo bagiye kwegerezwa mu myaka itanu iri imbere.

Ubundi Intara y’Iburasirazuba ni intara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi, gusa nubwo bimeze bityo ni kenshi abakorera ubworozi muri iyi ntara bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kubura isoko ry’umusaruro w’ibikomoka ku matungo, n’ibura ry’amazi yo kuhira amatungo yabo.

Gusa nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ubwo yagezaga ku Nteko ishingamategeko, imitwe yombi, Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu ikaba Gahunda ya kabiri y’lgihugu yo kwihutisha iterambere (NST2:2024/2029), aborozi bashonje bahishiwe, kuko ibyuzi bikoreshwa mu kuhira inka zabo bigiye kwitabwaho ndetse bashakirwe n’amasoko ahagije y’umusaruro wabo.

Yagize ati: “Tuzakomeza gufasha aborozi kororera mu biraro, kubona icyororo kivuguruye n’ibiryo by’amatungo, gufata amazi yo kuhira inka (Dam sheet) n’ibindi bikoresho nkenerwa bituma ubworozi bukorwa neza, kandi bugatanga umusaruro, ibi bizanakorwa kandi hagurwa ibyanya byo kororeramo no kwagura ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata, hazongerwa kandi imbaraga mu kunoza uburyo bwo gufata neza umusaruro w’ubworozi mukuwugeza ku masoko n’ubushobozi bw’inganda ziwutunganya.”

Mu buhinzi Minisitiri w’intebe yavuze ko bagiye gushaka amafumbire ajyanye n’ubutaka bwa buri karere yongeraho ko bazakomeza no gushishikariza abashoramari gushora imari zabo muri ibi bikorwa.

Ibyanya by’inganda Iburasirazuba

Usibye ibyihariye byerekeye ubuhinzi n’ubworozi, iyi ntara ntiyibagiranye mu bikorwa by’inganda, dore ko mu byanya umunani (8) byahariwe inganda mu gihugu hose ibigera kuri bitatu biboneka mu Ntara y’Iburasirazuba, ibyo birimo icyo mu karere ka Bugesera, Rwamagana ndetse na Nyagatare.

Dr Ngirente yavuze ko ibyanya by’inganda bya Bugesera na Rwamagana biri mu bigiye kwihutishwa ngo imirimo yo kubyubaka igere ku musozo.

Ati: “Bimwe mu byanya by’inganda twavuga harimo icya Kigali, Bugesera na Rwamagana biri mu byuhutirwa, cyane ko byegereye umurwa mukuru w’u Rwanda, bikaba byanoroshya ubucuruzi no kugurisha ibintu hanze.”

Ubundi icyanya cy’Inganda cya Bugesera ni icyanya gifite hegitari zisaga 330. Muri icyo cyanya hari inganda 11 zifite ishoramari ry’asaga miliyoni 95 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyanya cy’inganda cya Rwamagana. Ni icyanya gifite ubuso bwa hegitari 80, harimo ishoramari rya miliyoni 59.5 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 75 z’amafaranga y’u Rwanda. Kirimo inganda 11 zamaze kuzura n’izindi 15 zirimo kubakwa.

Mu gihe ibi byanya byombi imirimo yabyo yakwihutishwa nk’uko Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yabigarutseho, byaba ari igicumbi cy’ubukungu mu gihugu.

Gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere ry’igihugu (NST2), ni gahunda ije kunganira no gukomereza aho gahunda ya mbere ya NST1 yari igeze.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igihugu cyari cyarihaye yagenze neza kandi yatanze umusaruro ku buryo bugaragara.

Ati: “Iyo dukoreye hamwe tugakurikiza umurongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba yaduhaye, ibyo dushaka tubigeraho, urugero ni nkuko mubizi muri gahunda y’imyaka irindwi dushoje, twageze ku bintu byinshi cyane ndetse tuyitangira abenshi batacyekaga ko twabigeraho, ariko turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abanyarwanda bakoze igikwiye maze tubigeraho.”

Dr Ngirente yakomeje agaragaza ko muri iyi Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu. Guverinoma yihaye gahunda yo kuzamura ubukungu bw’igihugu ku kigero cy’icyenda n’ibice bitatu (9.3) buri mwaka. Iyi ntego kugira ngo izagerweho, yagaragaje ko hazogerwa ubushobozi mu bice bitadukanye, nko mu buhinzi yerekana ko buzongerwa ku kigero cya 6%, inganda ku kigero 10%, serivisi ku kigero 10% kandi buri mwaka.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2) ni gahunda yitezweho kuzahindura ubuzima bw’abanyarwanda mu buryo bufatika.

Yasoje agaragaza ko kugira ngo bigerweho Guverinoma isaba ubufatanye bw’inzego zose zaba iza Leta, abikorera, sosiyete sivile, imiryango itegamiye kuri Leta, amadini n’amatorero, itangazamakuru, n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Urubyiruko rwigishijwe imirimo yo kudoda no gukanika rwahawe ibikoresho

Gatsibo: Urubyiruko rwigishijwe imirimo yo kudoda no gukanika rwahawe ibikoresho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU