MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Urubyiruko rwigishijwe imirimo yo kudoda no gukanika rwahawe ibikoresho

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
10/09/2024

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo rugera kuri 75 bari bamaze igihe cy’amezi arenga atandatu bahabwa amasomo yo kwiga kudoda ndetse no gukanika,  basoje amasomo yabo bahabwa ibikoresho bifite agaciro karenga amafaranga miliyoni 30.

Ibi byose byagizwemo uruhare n’umuryango Food For The Hungry ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, mu gikorwa cyo gushyikiriza impamyabumenyi ndetse n’ibikoresho kuri uru rubyiruko rwasoje aya masomo yo kudoda n’ubukanishi yavuze ko ari gahunda bakesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Richard yagize ati: “Iyi ni gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo ndetse no gutanga ubumenyi, bikaba biri muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’imyaka itanu ndetse n’irindwi dusoje, Food for the Hungry ikaba yaraje nk’umufatanyabikorwa wo gushyira mu bikorwa iyo gahunda.”

Yakomeje agaragaza ko uru rubyiruko rugiye kwiteza imbere ndetse no guteza imbere imiryango yabo, gusa ashimangira ko bazakomeza kubaba hafi no mu minsi iri imbere.

Ati: “Icyo dukomeza gukora ndetse n’umufatanyabikorwa ni ukugira ngo aba bana tutabarekura, ntabwo basoje ngo umuntu afate imashini ye atahe undi afate tool box irimo ibyuma bikanika ngo atahe, oya, twanabiganiriye tugiye kureba uburyo tubabumbira hamwe kuko n’ubundi nibyo bigishijwe, akaba ari n’umuco mwiza wa Food for the Hungry ko abantu bafashijwe bose babumbirwa hamwe, abakanishi tugiye kubabumbira hamwe tumenye aho bajya gukorera n’abadoda babumbirwe hamwe, ikindi ariko ntabwo dusoje kubafasha, ni ukubaba hafi tubereka ko igihugu kibakunda tubereka ko ubumenyi bahawe bazahabwa n’ubundi.”

Uwitije Cyprien, uyobora Food For The Hungry ishami ry’u Rwanda avuga ko mu byo bakora harimo no guhindura mu buryo bwuzuye imibereho y’Abanyarwanda aho kuri ubu bari kwita ku guteza imbere urubyiruko ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro bigendanye na gahunda y’igihugu.

Agira ati: “Twebwe nka Food for the Hungry ibyo dukora byose tubikora tugendeye ku cyerekezo cy’igihugu, hariho rero gahunda yo guteza imbere urubyiruko ruhabwa ibirufasha kugira ngo rwiteze imbere kandi rubashe guhindura ubukungu bw’igihugu.”

Akomeza avuga ko mu gihe bamaze bakorera mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko mu Murenge wa Nyagihanga, bamaze guhidura ubuzima bwa benshi bari bari mu bwigunge baterwaga n’ubukene.

Ati: “Muri Nyagihanga tumazemo imyaka igera muri irindwi kandi tumaze gukoramo ibikorwa bitandukanye, uyu munsi turimo turishimira ibi ngibi ariko sibyo byonyine dufite, dukora mu burezi, dutanga ibikoresho by’ishuri, dufasha abarimu kugira ngo banoze imyigishirize. Mu mwaka ushize dufite itsinda ry’abagore bize ubudozi kuri ubu bamaze kwiteza imbere ku buryo bafite umutungo ubarirwa muri miliyoni 10 mu byo tubafashamo tubaha n’amasoko bakiteza imbere.”

Food For The Hungry ni umuryango utegamiye kuri Leta ukorana na Leta mu bikorwa bitandukanye byo gihindura imibereho y’Abanyarwanda mu buryo bwuzuye. Ukaba ukorera mu turere turindwi hano mu Rwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Meya Niyonagira yibukije abaturage kuba intumwa zo kurengera ibidukikije   

Ngoma: Meya Niyonagira yibukije abaturage kuba intumwa zo kurengera ibidukikije  

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU