Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashimiye Akarere ka Kirehe kuko kitwaye neza mu gutsindisha abanyeshuri haba mu mashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange(Tronc Commun) mu mwaka w’amashuri 2024-2025; kaza ku isonga mu Gihugu muri ibyo byiciro byombi.
Mu manota yasohowe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 19 Kanama 2025 mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi b’abanyeshuri bakoze ibizamini ndetse n’abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw’Igihugu, Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 91.3, mu cyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye (Tronc Commun) gakurikirwa n’Akarere ka Ngoma n’amanota 78.8%. Kayonza yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 78.4%. Mu gihe akandi karere ko mu Ntara y’Iburasirazuba kaje hafi ari Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa 9 n’amanota 65.2%.
Mu mashuri abanza Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 97.09%, gakurikirwa n’Akarere ka Kicukiro n’amanota 92.28%, hakurikiraho Ngoma n’amanota 90.93%, Ngoma yaje ikurikirwa na Nyagatare n’amanota 87.18%.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kuba Akarere ka Kirehe kahize utundi mu gutsinda neza ari ishema rikomeye, bemeza ko biteguye gukomeza gufatanya n’ubuyobozi ngo bazatsinde no mu myaka ikurikiraho.
Uwimana Immaculee utuye mu Murenge wa Kigarama yagize ati: “Twashimishijwe n’uko akarere kacu kaje ku mwanya wa mbere, twabyishimiye cyane kubona abana bacu, abavandimwe batsinze ni ibintu binejeje, twiteguye ko no mu myaka iri imbere bazatsinda neza.”
Byiringiro Ezekiel na we utuye mu Murenge wa Kigarama yagize ati: “Umva twabyishimiye cyane ku kuba twatsindishije ku kigero gishimishije, kubera uburyo nka hano muri Kiremera tubona ubundi amashuri ntayahabaga, wasangaga abana bajya kwiga kure, none ubu amashuri yaratwegerejwe twumva ko ari yo mpamvu abanyeshuri bacu batsinze cyane.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence ubwo yari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirere mu nteko y’abaturage mu Murenge wa Kigarama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yashimiye imbaraga zakoreshejwe n’ubuyobozi ndetse ashimira n’abarimu uruhare bagize mu gutuma abanyeshuri batsinda neza.
Yagize ati: “Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere mu gutsinda neza mu Gihugu hose, mbonereho umwanya wo gushimira abarezi babigizemo uruhare, abarezi bayobora ibigo by’amashuri ari nabo dufatiraho kugira ngo hatagira umwana ucikanwa n’amasomo. Mwarakoze rero kandi muzakomereze aho mu gutsindisha neza. Ikindi mukwiye gutsinda ari na ko mugira isuku haba mu rugo ndetse no ku mashuri.”
Mu cyiciro cy’amashuri abanza, Intara y’Iburasirazuba ni yaje ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali uri kuri 77%.
Ni mu gihe uturere twa Nyaruguru batsinze ari 64,57%, Ruhango 66% na Nyabihu 69% ari two twagize gutsinda ku kigero gito.
Mu gihe mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye Intara y’Iburengerazuba iza ku isonga ku kigero cya 74%, Uburasirazuba bukaza kuri 68%, Amajyepfo ni 59%, Amajyaruguru ni 58% mu gihe Umujyi wa Kigali biri ku kigero cya 55%.









