MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Intara yashimiye Akarere ka Kirehe kitwaye neza mu gutsindisha abanyeshuri

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
20/08/2025

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashimiye Akarere ka Kirehe kuko kitwaye neza mu gutsindisha abanyeshuri haba mu mashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange(Tronc Commun) mu mwaka w’amashuri 2024-2025;  kaza ku isonga mu Gihugu muri ibyo byiciro byombi.

Mu manota yasohowe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 19 Kanama 2025 mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi b’abanyeshuri bakoze ibizamini ndetse n’abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw’Igihugu, Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 91.3, mu cyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye (Tronc Commun) gakurikirwa n’Akarere ka Ngoma n’amanota 78.8%. Kayonza yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 78.4%. Mu gihe akandi karere ko mu Ntara y’Iburasirazuba kaje hafi ari Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa 9 n’amanota 65.2%.

Mu mashuri abanza Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 97.09%, gakurikirwa n’Akarere ka Kicukiro n’amanota 92.28%, hakurikiraho Ngoma n’amanota 90.93%, Ngoma yaje ikurikirwa na Nyagatare n’amanota 87.18%.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kuba Akarere ka Kirehe kahize utundi mu gutsinda neza ari ishema rikomeye, bemeza ko biteguye gukomeza gufatanya n’ubuyobozi ngo bazatsinde no mu myaka ikurikiraho.

Uwimana Immaculee utuye mu Murenge wa Kigarama yagize ati: “Twashimishijwe n’uko akarere kacu kaje ku mwanya wa mbere, twabyishimiye cyane kubona abana bacu, abavandimwe batsinze ni ibintu binejeje, twiteguye ko no mu myaka iri imbere bazatsinda neza.”

Byiringiro Ezekiel na we utuye mu Murenge wa Kigarama yagize ati: “Umva twabyishimiye cyane ku kuba twatsindishije ku kigero gishimishije, kubera uburyo nka hano muri Kiremera tubona ubundi amashuri ntayahabaga, wasangaga abana bajya kwiga kure, none ubu amashuri yaratwegerejwe twumva ko ari yo mpamvu abanyeshuri bacu batsinze cyane.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence ubwo yari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirere mu nteko y’abaturage mu Murenge wa Kigarama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yashimiye imbaraga zakoreshejwe n’ubuyobozi ndetse ashimira n’abarimu uruhare bagize mu gutuma abanyeshuri batsinda neza.

Yagize ati: “Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere mu gutsinda neza mu Gihugu hose, mbonereho umwanya wo gushimira abarezi babigizemo uruhare, abarezi bayobora ibigo by’amashuri ari nabo dufatiraho kugira ngo hatagira umwana ucikanwa n’amasomo. Mwarakoze rero kandi muzakomereze aho mu gutsindisha neza. Ikindi mukwiye gutsinda ari na ko mugira isuku haba mu rugo ndetse no ku mashuri.”

Mu cyiciro cy’amashuri abanza, Intara y’Iburasirazuba ni yaje ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali uri kuri 77%.

Ni mu gihe uturere twa Nyaruguru batsinze ari 64,57%, Ruhango 66% na Nyabihu 69% ari two twagize gutsinda ku kigero gito.

Mu gihe mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye Intara y’Iburengerazuba iza ku isonga ku kigero cya 74%, Uburasirazuba bukaza kuri 68%, Amajyepfo ni 59%, Amajyaruguru ni 58% mu gihe Umujyi wa Kigali biri ku kigero cya 55%.

Rubingisa Pudence, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye Akarere ka Kirehe kaje ku isonga mu gutsindisha muri 2024-2025
Uko uturere twakurikiranye mu gutsindisha abanyeshuri bashoje amashuri abanza
Uko uturere twakurikiranye mu gutsindisha abanyeshuri bashoje icyiciro rusange(S3)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko 165 rwahuguriwe gukorana n’ibigo by’imari 

Bugesera: Urubyiruko 165 rwahuguriwe gukorana n’ibigo by’imari 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU