Leta y’u Rwanda yatangaje ko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 07 Ugushyingo 2022, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibyo byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere saa 11h20, aho iyo ndege yamaze akanya ku kibuga cy’indege cya Rubavu giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba.
Leta y’u Rwanda itangaza ko nta cyo yabikozeho, ndetse ko iyo ndege y’intambara yahise isubira muri DRC.
Ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda bwamenyesheje Leta ya DRC ko butishimiye ubu bushotoranyi, ndetse Ubuyobozi bwa DRC bwemeye ibyabaye.






