Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu Karere ka Ngoma bagaragaza ko hari abaturage banga kwishyura amafaranga y’ubwizigame muri gahunda ya Ejo Heza nyamara bakabona ayo kunywera bagasinda.
Gahunda ya Ejo Heza ni y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe mu mpera z’umwaka wa 2018 mu Rwanda.
Yashyiriweho cyane cyane Abanyarwanda batari basanzwe bafite uburyo bwo kwizigamira izabukuru, ngo ihe buri wese mu bushobozi bwe umwanya n’uburyo bwo kwizigamira amafaranga kugira ngo azagire amasaziro meza.
Mu baturage bakabaka ibihumbi 400 batuye Akarere ka Ngoma, imibare muhaziyacu.rw ikesha aka karere iragaragaza ko abari bamaze kwitabira Ejo Heza kugeza muri Kamena ku musozo w’umwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 ari 2,159 bizigamiye amafaranga y’u Rwanda 2,065, 356.
Ni ubwitabire bugaragazwa ko buri ku gipimo gito, Abayobozi b’imidugudu bo mu Murenge wa Kibungo bo bakemeza ko biterwa imyumvire mibi y’abaturage bayoboye ku bijyanye no kwizigamira kandi bibagora kuyihindura.
Umwe muri bo ni Mwumvaneza Amri ugira ati: “Inyigisho nta gihe tutazitanga ariko dufite abaturage basa n’abatunaniye, umuntu akaba atishyura Mituweri, ntiyumve ko agomba kwitabira kwiteganyiriza muri Ejo Heza, ariko ugasanga yirirwa mu kabari, ahora yasinze.”
Mugenzi we na we yagize ati: “Gahunda ya Ejo Heza hacu ni ikintu gishobora gufasha umuntu uwo ari we wese mu busaza bwe no mu muryango we, twarayikanguriwe ariko kuyitabira wapi, imyumvire yo kwizigamira ni ikibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Cyriaque yabwiye muhaziyacu.rw ko ubwitabire muri Ejo Heza buri ku rwego rwo hasi koko ngo kubera ko ari bwo ‘bigitangira’.
Ati: “Iyo ibintu bigitangira iteka bisaba kwigisha ariko tubona abantu batangiye kubyumva nubwo hakiri benshi batarajya muri yo gahunda. Ubu (tariki ya Kabiri Mutarama 2020) tumaze kubona abamaze kwizigamiramo amafaranga ageze kuri miriyoni 40, aracyari makeya ugereranyije ariko bizagenda biza.”
Mapambano avuga ko mu ngamba zafashwe harimo ubukangurambaga n’amahugurwa mu nzego zose.
Mu gihe ubwizigame bw’Abatuye Ngoma muri Ejo Heza kugeza muri Mutarama 2020 bugeze kuri miriyoni 40FRW, mu ntego z’aka karere harimo ko buzaba bugeze kuri miriyoni 386 mu mezi atandatu ari imbere (muri Kamena 2020); nk’uko bigaragara mu mihigo yako y’uyu mwaka wa 2019/2020.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza 2019, Agaragaza isura ya EJo Heza kuva itangijwe mu mpera za 2018, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko abantu bamaze kuyitabira ari 280, 272; bizigamiye amafaranga y’u Rwanda 979, 250,338.





