Umugabo utuye mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange uherereye mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu nyuma yo gusangwa atemagura abana be b’impanga nyuma yo kubura umugore we bari bagiranye amakimbirane.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 1 Mutarama 2020. Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Ndayambaje Faustin yatashye yasinze ageze mu rugo atongana n’umugore we basanzwe bakunda no kugirana amakimbirane.
Undi ngo yinjiye mu nzu agiye kuzana umuhoro umugore we ahita ahunga, undi afata abana be b’impanga abinjiza mu nzu ubundi atangira kubatemagura.
Sebarundi Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange yabwiye muhaziyacu.rw ko uyu mugabo wari wasinze yafashwe atema abana be b’impanga ariko bakaza gutabarwa atarabamaramo umwuka.
Yagize ati “ Yari yasinze, tumufata atema abana be azi ko atema umugore we, twamufashe atarabica, duhita tubajyana kwa muganga ku bitaro bya ADEPR Nyamata na we tumujyana kuri sitasiyo ya Polisi ariko twarinze tumugezayo akivuga ko ntacyo yakoze kubera gusinda.”
Sebarundi yasabye abaturage kujya bamenyesha kare inzego z’ubuyobozi abaturanyi bafitanye amakimbirane bagakurikiranwa hakiri kare kugira ngo hakumirwe ibyago nk’ibi ng’ibi hakiri kare.
Kuri ubu Ndayambaje Faustin afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata mu gihe abana be bajyanywe mu bitaro bya ADEPR Nyamata kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.






