Nsabimana Yves uzwi nka Thierry usanzwe utegura ibitaramo mu Karere ka Nyagatare, agiye kujyana mu nkiko umuhanzi Jay Polly n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane uyu muhanzi yabarizwagamo mu minsi ishize, nyuma yo gukererwa mu gitaramo yari yabatumiyemo i Nyagatare bikarangira bataririmbye.
Ibi byabaye tariki 24 Ukuboza 2019 mu gitaramo bari batumiwemo i Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha maze bahagera mu rukerera tariki 25 Ukuboza abafana bitahiye ndetse n’amasaha Polisi yari yemereye abateguye iki gitaramo yarangiye.
Nsabimana Yves uzwi nka Thierry wari wateguye iki gitaramo avuga ko ubundi mu masezerano yari yagiranye na The Mane ngo bari bumvikanye ko hazaza Safi Madiba, nyuma ngo bamuhamagara bamubwira ko atakibonetse bitewe nuko atarakibarizwa muri The Mane.
Hasigaye umunsi umwe ngo igitaramo kibe, Aristide ureberera inyungu z’iyi kompanyi yahamagaye uyu mugabo amusaba guhitamo hagati ya Jay Polly na Marina, ngo yahisemo Jay Polly undi amwemerera ko bazahagera hakiri kare bakiyereka abafana.

Nsabimana akomeza avuga ko umunsi nyirizina wageze akabahamagara bakamubwira ko bahagurutse i Kigali mu ma saa munani agakomeza gutegereza kugeza saa moya z’ijoro ubwo bamubwiraga ko aribwo bahagurutse i Kigali.
Ati “ Abafana bararambiwe barataha, abandi bahagera saa saba abafana bitahiye arinjye n’ubuyobozi bw’umurenge tuhasigaye gusa, barangije bambwira ko mpanga ikindi gitaramo bucyeye bwaho saa sita z’amanywa mbabwira ko ntabona abafana bahita bisubirira i Kigali.”
Akomeza avuga ko bamuhombeje amafaranga menshi cyane arimo ayo yakodesheje ama-tents, intebe, sonorisation, amatike n’ibindi byinshi kuburyo yahombye amafaranga menshi, ngo arateganya kubajyana mu nkiko bitewe nuko banze kumusubiza amafaranga ye, ngo iyo abwiye Aristide kumusubiza amafaranga ye amubwira ko bidashoboka.
Gahunzire Aristide uhagarariye ubuyobozi bwa The Mane avuga ko nta kintu na kimwe ashaka kubivugaho ngo kuko iki gitaramo cyari cyateguwe n’abantu batamenyereye gutegura ibitaramo.






