MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imiryango 10 yakuwe ahaturikirizwaga intambi i Rwinkwavu ituzwa ahatekanye

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
01/06/2025

Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Kazarwa Gertulde yitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi,  aho yasuye inzu 10 zubakiwe abaturage bakuwe ahaturikirizwaga intambi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu. Abo baturage barashima Leta ko yaramiye ubuzima bwabo bwari mu kaga.

Hari imiryango 10 yamaze gutuzwa mu mudugudu wa Muganza mu kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu. Iyi miryango ni imwe mu yari ifite ikibazo cy’uko inzu zabo zagirwaho ingaruka na bimwe mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro birimo nko guturitsa intambi byatumaga izi nzu ziyasa, abari bazituyemo bakagira ubwoba ko umunsi umwe zizabagwira.

Hari bamwe mu baturage batanze ubuhamya ubwo Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Kazarwa Gertulde yasuraga uyu mudugudu, ubwo bari ku muganda rusange wakozwe hasiburwa umuhanda ugana kuri uyu mudugudu.

Mukashyaka Claire ni umwe muri aba baturage wemeza ko usibye kuba inzu zabo zarasenywaga no guturitsa intambi, n’abana babo bagiraga ubwoba iyo izi ntambi zaturitswaga.

Yakomeje agira ati: “Kwivuza byari bigoye kuko kuva aho twari dutuye kugera ku kigo nderabuzima byadusabaga amafaranga 1500Frw kuri moto, nta mashanyarazi twagiraga, nta mazi meza yahabaga, ariko aha batwimuriye biroroshye abana biga hafi y’amashuri, dufite umutekano, turashima Leta yacu yadufashije kudukura mu kaga.”

Ngabitsinze Emmanuel umwe mu baturage bavukiye i Rwinkwavu mu mwaka w’i 1959, avuga ko mbere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byakorwaga mu nyungu z’Ababirigi aho kuba mu za Leta za kera, ndetse ko n’abaturage ubwabo batashoboraga kubona amashanyarazi kandi barakoraga aho yazanywe,

Yakomeje agira ati: “Ndi mu bantu bashima cyane Leta yacu na Perezida Kagame kuko nanjye ndi mu bimuwe mvanywe ahatukirizwaga intambi, inzu twajemo ni nziza kandi zujuje ibyangombwa byose.”

Perezida w’Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite Kazarwa Gerturde yashimye ubuyobozi bw’akarere n’inzego bafatanya kuba baratekereje gukura aba baturage ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, yanashimye ko n’ubwo hari indi miryango isigaye nayo iteganyiriza kuzubakirwa.

Yakomeje agira ati: “Uyu ni umugambi Igihugu cyihaye ugira uti Umuturage abe ku isonga, iyo umuturage ari ku isonga ibintu byose bigenda neza bifasha ko twese dukorera hamwe Igihugu cyacu kigatera imbere.”

Imiryango yose igomba kubakirwa ni 66 ikazimurwa ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikazatuzwa muri uyu mudugudu wa Muganza.

Abaturage bimuwe muri ibyo bice baracyafite uburenganzira ku butaka bwabo basize aho bari batuye, ndetse banizezwa ko uwashaka kububyaza umusaruro mu buryo butashyira mu kaga ubuzima bwe yabikora.

Abayobozi babanje gutambagira ahubatswe izi nzu
Uri hagati ni Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, ubwo yatahaga izi nzu zubakiwe abaturage

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iyo umuryango umwe uzimye Igihugu kiba kibuze amaboko – Minisitiri Uwimana

Iyo umuryango umwe uzimye Igihugu kiba kibuze amaboko - Minisitiri Uwimana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU