MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imbamutima za Tuyisenge Clémentine w’i Kibungo nyuma yo gutuzwa mu nzu yubakiwe

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
25/07/2026

Tuyisenge Clémentine ni umuturage wo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Mahango, avuga ko mbere yabaga mu nzu mbi yendaga kumugwaho, imuvira, akemeza ko yabagaho mu bwigunge, ariko kuri ubu akaba ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwamwubakiye inzu nziza yo kubamo, yujuje ibyangombwa byose.

Tuyisenge Clémentine yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yaje kuba mu nzu yari imeze nabi, ubuyobozi bw’umudugudu bukamuha umuganda ariko ntibigire icyo bitanga kuko ibyo bubakaga byagezaga igihe bigasenyuka, ibintu byatumaga abaho mu bwoba bw’uko rimwe yari kuzamugwira.

Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Tuyisenge yagaragaje ko ubu afite ibyishimo byinshi by’inzu yahawe kubera ko ahantu yabaga hari hateye isoni, agashimira ubuyobozi bamwubakiye inzu.

Yagize ati: “Mbere nabaga mu nzu ikingishijwe akaryango gato, ku buryo najyaga kuryama nzi ngo abajura baraza bagakubite batugweho, imvura iyo yagwaga narabyukaga nkicara ku ntebe kuko mvuga nti abajura nibaza ndahita mvuza induru, ariko ubu ndaryama nkumva ndatuje. Ndashimira ubuyobozi bw’Akarere na Perezida wacu Paul Kagame wongeye gutuma tuba umwe. Ubu mbayeho neza nk’abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose avuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere intego bafite ari iyo kubakira abatishoboye kugira ngo babone aho kuba heza, yemeza ko ari ibikorwa bikorwa buri mwaka.

Yagize ati: “Kubakira abatishoboye ni gahunda dufite nk’akarere, aho buri mwaka tuba dufite imihigo y’ibyo tugomba gukora, icyo tubanza kureba ni ukumenya ngo abaturage dufite bafite amacumbi ni bangahe, abadafite amacumbi bangana gute, aho rero hari abaturage tubwira bakabyikorera kuko bafite ubushobozi, hari n’abo dufasha binyuze mu kubunganira aho dufatanya n’abaturage bakaduha imiganda ku buryo duhita tububakira. Hari abo twubakira inzu kuva hasi, aho dufatanya n’abaturage tukabashakira amacumbi, by’umwihariko abacitse ku icumu tubaba hafi tukabunganira tukabubakira. Icyo tubasaba ni ukujya babungabunga inzu baba bahawe.”

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2025-2026, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bubatse inzu 112, hasanwa izigera kuri 217, hubakwa ubwiherero 125, hasabwa ubugera kuri 417.

Inzu Tuyisenge Clémentine yubakiwe ku bufatanye bw’Akarere na IPRC Ngoma
Tuyisenge Clémentine w’i Kibungo uri mu baherutse kuzurizwa inzu yo kubamo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Litiro zisaga ibihumbi 10 z’inzoga zitemewe zamenwe i Nyagatare

Litiro zisaga ibihumbi 10 z’inzoga zitemewe zamenwe i Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU