Abaturage bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bageze ku rwego rushimishije mu kubona amazi meza, aho ubu ibikorwa byo kuyageza ku baturage bigeze ku kigero cya 90%; ibintu bavuga ko bibafasha kunoza isuku no kuzamura imibereho yabo.
Mu bihe byashize, abaturage benshi bo muri uyu murenge bakoreshaga amazi y’ibishanga n’amasoko, ibintu byabateraga ibibazo by’isuku n’indwara zituruka ku mazi mabi. Kuri ubu ariko, bavuga ko amazi meza yabegerejwe ku buryo bayabona bitabagoye kandi bakayakoresha mu bikorwa bitandukanye by’isuku no mu buzima bwa buri munsi.
Uyu murenge ufite amavomo rusange agera kuri 30, ndetse hari n’imiyoboro y’amazi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura-WASAC ku bufatanye na WaterAid Rwanda igera muri buri tugari uko ari turindwi tugize Umurenge wa Karama.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuba begerejwe amazi meza byahinduye cyane ubuzima bwabo, cyane cyane mu bijyanye n’isuku n’ubuzima bwiza.
Ntambara Vianney utuye muri uyu murenge akaba anahagarariye Inkeragutabara yavuze ko kubona amazi meza byari ikibazo gikomeye mu bihe byashize kuko bakoreshaga amazi y’ibishanga.
Yagize ati: “Mu bihe byashize twakoreshaga amazi yo mu bishanga mu bikorwa byacu bya buri munsi, ariko ubu ibintu byarahindutse kuko dufite amazi meza yo kunywa no gukoresha mu bikorwa bitandukanye by’isuku, ubu dusigaye twoga buri munsi bitandukanye no mu bihe byashize aho twogaga rimwe mu cyumweru.”
Ntawizerarubanda Theoneste, yavuze ko amazi meza ari ingenzi mu buzima bw’abaturage kuko abafasha mu bikorwa byinshi by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: “Turishimira ko twegerejwe amazi meza kuko amazi ni ubuzima. Adufasha mu bikorwa byinshi birimo isuku yo mu ngo, guteka ndetse no kwita ku buzima bwacu muri rusange.”
Nubwo ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza byageze kure muri uyu murenge, hari imidugudu imwe n’imwe itaragezwamo amazi ya WASAC.
Iyo midugudu irimo Kizunguruko mu Kagari ka Kabuga, Kentarama mu Kagari ka Nyakiga, Mishasha, Gakirage, Rubanda mu Kagari ka Ndengo, Musenyi, Umutara, Nyagasharara, Urugwiro mu Kagari ka Gikundamvura, Ihuriro, Isangano ndetse na Bushara Centre mu Kagari ka Bushara.
Abatuye muri iyo midugudu bavuga ko bacyifashisha amazi ya Nayikondo (Handpump) ndetse n’amazi y’amasoko, bagasaba ubuyobozi gukomeza gushyira imbaraga mu kubagezaho amazi meza nk’abandi baturage.
Mu Murenge wa Karama muri rusange abaturage babona amazi mu buryo bune burimo amazi ya WASAC akoreshwa mu ngo, amazi ya WASAC akoreshwa nk’amavomo rusange, amazi ya Nayikondo (Handpump) ndetse n’amazi y’amasoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza ikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo n’aho ataragera azahagezwe vuba.
Yagize ati: “Buri mwaka mu mihigo yacu tuba dufite gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza. Aho ataragera azahagera kugira ngo buri muturage abone amazi meza kandi ahagije.”
Umurenge wa Karama utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 30 batuye mu tugari turindwi n’imidugudu 59. Kuri ubu ibikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage muri uyu murenge bigeze ku kigero cya 90%, mu gihe ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare hose biri ku kigero cya 78%.
Ubuyobozi bw’Akarere burizeza abaturage ko ahataragera amazi azahagezwa vuba bushingiye ku bufatanye n’imikoranire bufatanye n’abafatanyabikorwa nka WaterAid Rwanda.







