Kuri uyu wa 31 Ukwakira, Akarere ka Kayonza katangije Ihuriro ry’Ishoramari muri Kayonza, aho inzego z’ubuyobozi bagiranye ibiganiro hagamijwe kwerekana amahirwe aka karere gafite mu ishoramari.
Abitabiriye iri huriro nabo bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo no gusobanuza ibirebana n’uko bashora imari muri Kayonza ndetse n’ubufasha bukenewe.
Abaganiriye na Muhazi Yacu bavuze ko iri huriro ari ryiza kuko ryabafunguye amaso bakabona amahirwe ahari kuko hari byinshi biba bitazwi, ariko iyo babibwiwe n’ubuyobozi bibafasha kubisobanukirwa no kubikora.
Uwamahoro Rehema wari uhagarariye Jibu Rwanda muri iyi gahunda yagize ati: “Ihuriro ni ryiza by’umwihariko riratwereka amahirwe menshi atandukanye ari muri Kayonza kugira ngo tubashe gutera imbere.”
Rugangazi Evariste ni umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Murundi ati: “Icya mbere ibitekerezo byatangiwe aha biragenda byongera ubumenyi tutari dufite. Icya kabiri, inzego zahuriye aha, zishinzwe gufasha abahinzi borozi nabyo ni igishya kuri twe kuba twumvise ko hari abafatanyabikorwa. Twamenye n’ahantu hatunganyijwe twakorera, turahashoka tuhahinge. Birumvikana ko hari icyo twungutse gikomeye cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yavuze ko iri huriro ryabaye urubuga rwiza hagati y’ubuyobozi n’abashoramari kuko bagaragarijwe amahirwe menshi abashoramari bafite ndetse no gukusanya ibitekerezo byabo harebwa ibikenewe bidahari.
Yagize ati: “Twavuga y’uko rwabaye urubuga rwiza n’abashoramari batari bazi amahirwe ari mu Karere ka Kayonza, icyo twakuramo ni uko babashije kumenya byinshi ku Karere ka Kayonza birimo n’ayo mahirwe.”
Ubu hagiye gushyirwaho itsinda ricukumbura neza ibyavuye muri iri huriro bishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’ababoshoramari birebana n’ibikwiye gukorwa muri Kayonza.
Umusaruro uzava muri iri huriro witezweho kuzafasha gushyira mu bikorwa aya mahirwe y’ishoramari.
Iri huriro ry’ishoramari muri Kayonza ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Kugaragaza amahirwe y’ishoramari hagamijwe kugera ku iterambere ridaheza.”










