MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Icyo Meya Rangira asaba abaturage mu gihe cy’isiganwa ry’amagare rya Kirehe Race 

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
10/10/2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko mu gihe aka Karere kagiye kwakira irushanwa ry’amagare rya Kirehe Race, rigiye kuba ku nshuro ya Kane muri iyi wikendi abaturage basabwa kuzitabira ari benshi kandi bakazakira neza abashyitsi bazaza babagana.

Ibi ubuyobozi burabugarukaho mu gihe kuri uyu Gatandatu tariki 11 no ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025, mu Karere ka Kirehe harabera isiganwa ry’amagare rya “Kirehe Race”.

Ni irushanwa aho abazasiganwa ku ikubitiro bazahagurukira mu mujyi wa Kigali berekeza ku biro by’Akarere ka Kirehe.

Mu kiganiro cyihariye MUHAZIYACU yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno agaragaza ko iri rushanwa ari kimwe mu bizakurura ba mukerarugendo baje gusura aka Karere, yemeza ko abaturage bazabigiramo uruhare bakira abashyitsi banabatembereza.

Yagize ati: “Iri rushanwa ridufitiye akamaro gakomeye cyane mu rwego rw’imyidagaduro abakunzi b’igare bazishima kuko bazareba abakinnyi baba abo mu Rwanda no hanze ariko ni umwanya w’uko abacuruzi bazatanga serivise nziza. Ikindi ni mu rwego rw’ubukerarugendo dufite imisozi, dufite ibiyaga ndetse n’amasumo ya Rusumo n’ahandi aho abakinnyi bazajya banyura.”

Meya Rangira yakomeje agaragaza ko uyu mukino uzamura impano z’abakiri bato kuko nabo baboneraho umwanya wo kwigaragaza, nabo bakazavamo abakinnyi mpuzamahanga.

Yagize ati: “Hano abakinnyi ba matabaro (Pineu Ballon) nabo baraza bakigaragaza ku buryo hari impano zihazamukira nabo bakaba abakinnyi babigize umwuga.”

Agaruka ku kuba intego bari bafite bategura bwa mbere “Kirehe Race” niba yaragezweho, Meya Rangira yasobanuye ko hari ibyo bamaze kugeraho ariko hakiri urugendo.

Yagize ati: “Icyo twari tugamije mbere na mbere ni uguteza imbere imyidagaduro cyane cyane umukino w’amagare kandi ubu umaze kumenyekana n’abaturage bacu barawitabira baba abaje kuwureba ndetse n’abakina, ikindi ni ukumenyekanisha akarere mu byiciro bitandukanye haba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho hose uba umwanya w’Akarere kacu kugira ngo kamenyekane.”

Irushanwa rya “Kirehe Race” ryateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), kuri iyi nshuro ya a Kane rizamara iminsi ibiri ribera muri Kirehe.

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Bemeje izina, ikicaro n’imari shingiro bya Sacco ku rwego rw’Akarere

Gatsibo: Bemeje izina, ikicaro n’imari shingiro bya Sacco ku rwego rw’Akarere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU