Guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, kurengera ibidukikije no kurushaho kwiteza imbere, biri mu mpamvu nyamukuru Akarere ka Gatsibo katangije Gahunda ya Gatsibo Igwije imbuto mu mwaka ushize wa 2023.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko batangiye iyi gahunda mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, kwiteza imbere no guhanga imirimo ku rubyiruko, aho yagize ati: “TWaribajije tuti, ‘twakora iki mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage kugira ngo Abanyagatsibo bakomeze kubaho neza? Ari mu buryo bw’imirire, turwanye imirire mibi mu karere kacu; ari mu buryo bwo kwiteza imbere ndetse no mu buryo bwo guhanga imirimo ku rubyiruko.’”
Arongera ati: “Gatsibo Igwije Imbuto rero iza ikemura ibyo bibazo byose uko ari bitatu.”
Visi Meya Sekanyange akomeza avuga ko batangiye no kubona umusaruro muri iyi gahunda, dore ko ubu akarere gafite amakoperative 14 y’urubyiruko yinjiye muri iyi gahunda, aho bakora pepiniyeri z’imbuto, bakazigurisha bagakuramo amafaranga, bakanafasha kuzitera hirya no hino mu karere, ku bigo by’amashuri, ku nyubako za leta, mu isantere z’ubucuruzi ndetse no ku mihanda.
Umwe mu rubyiruko ruri muri Gahunda ya Gatsibo Igwije Imbuto rwaganiriye na MUHAZIYACU rwavuze ko ari ahantu heza ho kubona akazi ku rubyiruko ndetse no kwiteza imbere binyuze mu makoperative bafite.
Butera Aimé Chance uyobora Koperative Igiti Kabarore (CO.I.KA), ifite abanyamuryango 38, yagize ati: “Inyungu zirimo zo ni nyinshi; nka kuriya twakoze amakoperative akora amapepiniyeri, ni akazi kahanzwe, no kurengera ibidukikije, urabona hatewe ibiti byinshi n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere cyagabanuka.”
Umuyobozi wa Rwimbogo Youth Cooperative, Seeds and Plants, Ndagijimana Faustin na we ntiyagiye kure y’ibyo uwa Kabarore yavuze, aho yatangaje ko iyi gahunda yaje ari igisubizo, yongeyeho ati: “Turateganya ko mu banyamuryango 28 dufite n’ubwo bagomba kwiyongera, ariko buri munyamuryango, nibura nyuma y’imyaka ibiri agomba kuba afite ibyana by’ingurube rwose kandi bimeze neza.”
Gahunda ya Gatsibo Igwije Imbuto yatangiye mu wa 2023 ikazamara imyaka itatu, aho akarere gafite intego ko buri muturage agira byibura ibiti bine by’imbuto mu rugo iwe mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, ndetse ko mu myaka hagati y’ine n’itanu iri imbere, abari muri iyi gahunda mu buryo bw’ubucuruzi bazaba bakuramo agatubutse.







