Antigua na Barbuda ni ibirwa bibiri byegeranye bombi biri mu gace ka Karayibe (caraïbes) kakaba gaherereye mu nyanja ya Atalantika, abatuye ibi birwa basaga ibihumbi 102, ubukungu bwabo bushingiye ku bukerarugendo, uburobyi n’ubuhinzi bw’ibisheke.
Ibi birwa by’Ubwami bw’Abongereza kuva tariki ya 01-04/11/2026 biri kuberamo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza( commonwealth)izwi nka CHOGM.
Mu bitabiriye iyi nama yiga ku “kwihutisha ubufatanye n’ishoramari biganisha ku iterambere rihuriweho” ku nshuro ya 28 harimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Antigua na Barbuda ni ibirwa bigendera ku miyoborere ya cyami(constitutional monarchy), Umurwa Mukuru wabyo witwa St John’s, Umuyobozi w’Ikirenga wabyo ni Umwami w’Ubwongereza King Charles III. Umwami Charles III yungirijwe na Guverineri Mukuru Rodney Williams ndetse na Minisitiri w’Intebe witwa Gaston Browne akaba yita cyane ku bikorwa bya politiki.
Ibirwa bya Antigua na Barbuda bituwe n’abaturage 102 000 batuye mu ngo 106 000 ziri ku buso bwa kirometero kare 440(280 bwa Antigua na 160 bwa Barbuda. Muri aka gace kandi hari ibitare bihanamye bikikije ahari umucanga( beaches) 365 ndetse 91% by’abahatuye bakomoka muri afurika bakaba banavuga icyongereza.

2/3 by’abatuye ibi birwa ni abakiristu aho abenshi babarizwa mu idini ry’abangirikani (Itorero ryashingiwe mu Bwami bw’Abongereza), hari abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, abapantekote ndetse n’abametodisite. Mu biryo bakunda kurya harimo inyama, imboga ndetse n’urusenda, ni mu gihe iyo bagiye kubihaha bakoresha idorari rya Karayibe (Caribbean Dollar).

Ubukungu bw’ibibirwa mu 1981 bibona ubwigenge bwari bushingiye ku buhinzi cyane bw’ibisheke bwakorerwaga muri Antigua mu gihe abatuye Barbuda bo bari abarobyi. Ibi ariko byaje guhinduka uko imyaka yagiye itambuka, ubu ubukungu bwabyo bushingiye ku bukerarugendo bw’ abasaga 1 200 000 basura beaches zihari buri mwaka.

Amateka agaragaza ko umukoroni wageze bwa mbere muri Antigua ari Christopher Columbus mu 1493 akahita church of Santa Maria de la Antigua. Nyuma abakoroni baje guterwa abitwa abakaribisi (Caribs) ari nabo baje kuhahinga itabi mu kinyejana cya 17.
Abayobozi b’Ibihugu bitabiriye iyi nama ya CHOGM barimo Umwami w’Ubwongereza Charles III, Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Mohamed Irfaan Ali Perezida wa Guyana, Anthony Albanese Minisitiri w’Intebe wa Australia, Andrew Holness Minisitiri w’Intebe wa Jamaica na Kindiki Kithure Visi perezida wa Kenya.







