Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga-NCPD igiye gukora ibarura ryihariye ry’abantu bafite ubumuga amakuru yaryo akazajya afatwa akanabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rikazatuma hamenyekana ibyiciro bw’ubumuga bafite, ibikoresho nk’insimburangingo cyangwa inyunganirangongo bafite n’ibyo bakeneye, imibereho yabo n’ibyo bakeneye.
Ubuyobozi bwa NCPD butangaza ko iri barura rizakorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi rizatuma hamenyekana umubare nyakuri w’abantu bafite ubumuga bari mu Rwanda n’ibyiciro by’uburemere bw’ubumuga bafite, bityo bifashe mu kunoza igenamigambi no kumenya ahagomba gushyirwa imbaraga yaba mu bukanguramabaga, ingamba zigomba gufatwa mu gukuraho imbogamizi abafite ubumuga bafite yaba mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ahandi hose.
Amakuru MUHAZIYACU ifite ni uko ikoranabuhanga(Disability Management Information System) rizifashishwa mu kubika amakuru ajyanye n’ibarura ry’abantu bafite ubumuga rizaba ari Sisiteme yubatse ku buryo n’umuntu mushya uzajya agira ubumuga azajya ahita ashyirwamo mu buryo bworoshye bigakorwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abakozi bazaba barabihuguriwe.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2015 hari igikorwa cyari cyatangiye gukorwa na NCPD ubwo hifashishwaga abaganga mu gupima no kugaragaza ibyiciro by’uburemere bw’ubumuga abantu bafite, bamwe bagahabwa amakarita muri 2016; icyakora nyuma hakaba n’abandi bafite ubumuga benshi bakomeje kugaragaza ko bacikanwe.
Mukambarushimana ufite ubumuga bw’ingingo w’ i Mugesera mu Karere ka Ngoma ni umwe mu bagaragaje ko ubwo NCPD yabaruraga, igapima, hakanatangwa amakarita agaragaza ikiciro cy’uburemere bw’ubumuga umuntu afite muri 2016, we atigeze abimenya.
Yagize ati: “Ntabwo namenye igihe amakarita y’abantu bafite ubumuga yatangiwe kandi mfite uburwayi mu ivi ryo ku kuguru kw’ibiryo, wenda iyo mba mfite iyo karita nakabaye nivuza Leta ibimfashijemo.”
Hari na bamwe mu bantu bafite ubumuga bagaragaza ko nubwo muri 2016 bahawe amakarita agaragaza ibyiciro by’uburemere bw’ubumuga gusa ngo kugeza ubu nta kamaro yari yabamarira, umwe muri bo ni Nangamabwire Frasie wavutse afite ukuboko kumwe ati: “Njyewe ikarita igaragaza ko mfite ubumuga bwo mu kiciro cya kabiri ariko nta kamaro yari yatumarira, twibaza icyabuze.”
Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga yemeza ko muri iri barura ryihariye rigiye gukorwa nta muntu ufite ubumuga uzibagirana kandi imbogamizi abafite ubumuga bafite zizashingirwaho hagafatwa ibyemezo by’uburyo bwo kuzikemura.
Yakomeje agira ati: “Tuzajya ku rugo ku rundi dushaka umuntu wese ufite ubumuga aho ari kuko twasanze ubushize ibyo twakoze dukoresheje abaganga bakajya badusanga ku bigo nderabuzima hari abantu bamwe bagiye basa nk’abasigara batabasha kuhagera. Ubu ibikoresho twamaze kubigura birimo imashini tuzifashisha, hazasabwa byinshi, kugira ngo tujye mu mirenge yose y’Igihugu, tubone abakora ibyo bikorwa tubahugure.”
Ni ibarura biteganyijwe ko rizatangira gukorwa guhera mu kwezi k’Ukwakira 2022 rizatwara ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari, ritandukanye n’ibarura rusange rusange ry’abaturage n’imiturire, kuko iry’abafite ubumuga rizibanda ku kugaragaza imbogamizi ku buryo bwihariye z’abantu bafite ubumuga.
Kugeza ubu imibare y’abantu bafite ubumuga yashingirwagaho ni iyagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire yo mu mwaka wa 2012, icyo gihe ryerekanye ko basaga ibihumbi 446.
Mu rwego rwo kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho amategeko n’amateka, ikanashyira umukono ku masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga.
Ingingo ya 2 y’ iteka rya Minisitiri n° 20/18 ryo kuwa 27/7/2009 rigena uko abafite ubumuga bashyirwa mu byiciro shingiro hakurikijwe ubumuga bwabo, ivuga ko abantu bafite ubumuga muri rusange bari mu byiciro bikurikira: Abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyangwa bumwe muri bwo, abafite ubumuga bwo mu mutwe; n’abafite ubumuga butari mu byiciro bibanziriza iki bwemejwe n’akanama k’abaganga.






