MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Abikorera basabwe kurwanya umwanda mu masantere y’ubucuruzi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/09/2022
Abagize urugaga rw'abikorera-PSF mu Ntara y'Iburasirazuba basabwe ubufatanye mu kurwanya umwanda

Abagize urugaga rw'abikorera-PSF mu Ntara y'Iburasirazuba basabwe ubufatanye mu kurwanya umwanda

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yemeza ko hari amasantere y’ubucuruzi ari muri iyi ntara agaragaramo umwanda bityo mu kuwurwanya hakenewe uruhare rw’abagize urugaga rw’abikorera (PSF); bamwe muri bo bakavuga ko biteguye kuwurwanya ariko n’inzego zibishinzwe zikwiye guhana abatabikora.

Mu nama iherutse guhuriza mu Karere ka Kayonza abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bahagarariye abandi kuva ku murenge kugeza ku urwego rw’Intara, Abayobozi b’uturere twose tw’Intara, na Perezida wa PSF ku rwego rw’Igihugu, hagarutswe ku ruhare rw’abikorera mu kwimakaza umuco w’isuku.

Guverineri CG Gasana ubwo yagarukaga kuri iki kibazo yagize ati: “Turifuza ko mugira ibintu byiza, mukora ibintu byiza ariko namwe aho muri muhasukure, murabona ahantu hose ku muhanda mu masantire y’ubucuruzi hari umwanda rwose, ni ubutumwa mukwiye gutwara ku bandi mukorana ba PSF hariya hasi mukabikangurira abo bose kwita ku isuku.”

Bamwe mu bikorera bo mu mujyi wa Rwamagana bemeza ko nabo bakwiye kugira uruhare mu isuku yaho bakorera, umwe muri bo ni Zaninka Asiya acuruza ibitoki yagize ati: “Nta muturage n’umwe utazi ko akwiye kugirira isuku aho akorera ariko hari ikindi dukwiye kwibuka ubu koko umuntu utagira isuku iwe uzaza kuyimubaza aho akorera ku muhanda? Hari benshi bagirira umwanda aho bakorera wabakurikirana mu mibereho ugasanga bo kugira umwanda ntacyo bibatwaye, hakenewe ko ubukangurambaga bukomeza kandi n’ibihano bikiyongera.”

Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Hari abantu usanga bafite umwanda aho bakorera, ariko se ubuyobozi bukora iki? Mu mafaranga batwaka habamo n’ay’isuku kuki abo babishinzwe batabibazwa? Uzace kuri babandi bakubura uzamenya ibyo mvuga, bakubura basa nkabikiza.”

Usibye ibi by’umwanda w’ahakorerwa hari n’aho umwanda ugaragara ku mihanda minini, imyanda mu makaritsiye ndetse na zimwe mu nzu zishaje zidakorerwa isuku.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: IburasirazubaPSF

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abana batowe biyemeje kuzavuganira bagenzi babo babagiriye icyizere

Gatsibo: Abana batowe biyemeje kuzavuganira bagenzi babo babagiriye icyizere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU