Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba n’abashinzwe uburezi mu turere tw’intara bemeza ko hakenewe amashuri yihariye y’imyuga ngiro na tekiniki mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo iyi ntara ikomeze kuba ikigega cy’Igihugu,
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri kwiga amashami ya tekiniki n’imyuga, mu Ntara y’Iburasirazuba, igikorwa cyabereye i Rwamagana cyahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’uburezi bw’imyuga ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro, ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa 08 Gashyantare 2022.
Intara y’Iburasirazuba, abayituye n’abayiyobora bose bahuriye ku ntego imwe y’uko iyi ntara ari ikigega cy’Igihugu cy’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bishingira ku bunini bwayo ndetse n’ibyanya bigari byahariwe ubuhinzi n’ubworozi, ibi kandi ngo bituma ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi bishakirwa uburyo bwo kubikemura bitandukanye n’ahandi.
Izi ni zimwe mu mpamvu abashinzwe uburezi muri iyi ntara basaba ko hashyirwaho amashuri yihariye yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu buhinzi n’ubworozi.
Niyigena Albert ni umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe uburezi mu mashuri y’inshuke n’abanza yemeza ko hari
impamvu bafite ituma bifuza aya mashuri y’imyuga na tekiniki mu buhinzi n’ubworozi,
Yagize ati: “Aya mashuri arakenewe cyane, muzi nk’ikibazo dukunze kugira mu ntara yacu kijyanye n’izuba ryinshi kandi burya kuhira imyaka ni tekiniki igomba kujyana n’ikoranabuhanga, tubona Igihugu cyarashyize imbaraga nyinshi mu buhinzi, izo mbaraga zirakenewe bigakorwa n’abantu babyize.”
Abayobozi nabo basanga izi nyigisho zihariye za tekiniki mu buhinzi n’ubworozi zikenewe cyane nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoma Mukayiranga Marie Gloriose,
Yagize ati: “Mu Karere kacu ka Ngoma dufite ubuhinzi n’ubworozi ariko bidakorwa neza kandi ayo mashuri aramutse abonetse hari igikorwa gifatika cyagaragara, urugero nk’ubuhinzi bw’urutoki bukozwe neza bwaduha umusaruro ufatika.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmauel na we yemeza ko aya mashuri akenewe kandi hari icyo yafasha iyi ntara
Ati: “Hari uguhanga no guhimba n’akarusho mu buryo bwo gusigasira isura nziza n’ibyo twavuganye n’ababishinzwe dushyireho amashuri yihariye y’imyuga n’imirimo ngiro y’ubuhinzi n’ubworozi, ibyo bizadufasha mu rugendo turimo rwo kugira intara yacu ikigega cy’Igihugu cy’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro Umukunzi Paul, yemeza ko hari integanyanyigisho zamaze gutegurwa zihariye zizigishwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu buhinzi n’ubworozi
Yakomeje agira ati: “Icyo turimo tureba mu Gihugu hose ni umwihariko wa buri karere urubyiruko rwaho rukabyaza umusaruro ayo mahirwe ahari, niho tuzashyira poroguramu zijyanye n’ibikenewe muri ako karere.”
Gahunda ya Leta mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni uko mu mwaka wa 2024 abanyeshuri bazaba biga ibi byiciro bagomba kuba bageze ku kigero cya 60% bavuye kuri 31% igezweho ubu, ibi bizagerwaho hashingiye ku bakugurambaga buzakorerwa ababyeyi bakikuramo imyumvire y’uko imyuga yiga abana b’abaswa.







