Imibare itangwa n’uturere iragaragaza ko abanyeshuri 891 ari bo basibye ibizamini bisoza amashuri abanza ku masite atandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu gihugu hose abanyeshuri barangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta, mu Ntara y’Iburasirazuba, hari hitezwe abagera kuri 65,027, ubwitabire buba ku kigero cya 98.7 ku ijana.
Abanyeshuri bose uko ari bane barwaye icyorezo cya Covid-19 babashije kwitabwaho kandi bemererwa gukora ikizamini hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.
Abo banyeshuri harimo batatu bo mu Karere ka Bugesera n’umwe wo mu Karere ka Rwamagana.
Abanyeshuri batitabiriye ibizamini hagaragaye mu 95 mu Karere ka Bugesera, Gatsibo ni 126, Kayonza 167, Kirehe 213, Ngoma ni 71, Nyagatare ni 91, naho mu Karere ka Rwamagana hasibye 128.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho y’Abaturage, Mukandarikanguye Gerardine, yabwiye MUHAZIYACU ko harimo abanyeshuri basibye bitewe n’impamvu z’uburwayi, ariko ko hari n’ahagiye hari impamvu zihariye.
Yasobanuye ati: “Harimo ibintu bitandukanye, harimo abarwayi, ariko hakabamo n’umubare w’abo mu nkambi ya Mahama bari barasushije ariko bakaba baratashye [iwabo i Burundi], akaba ari na bo bazamura umubare wacu.”
Gusa hari abasibye ikizamini cya mugitondo cy’imibare ariko nyuma ya saa sita baraboneka bakora ikizamini cy’ubumenyi rusange (social studies).
Mu Ntara y’Iburasirazuba hari site 254 ziherereye mu turere turindwi ziri gukorerwamo ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, byitabiriwe n’abanyeshuri 65,027, nyamara hari hitezwe 65,918.






