Ibipimo bigaragazwa n’Akarere ka Kirehe byerekana ko ku munsi wa kabiri w’ibizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri bagera ku 184 batakoze ibizamini by’uyu munsi, mu banyeshuri 9,938 bagombaga gukorera mu bigo (sites) 35 byateguwe hirya no hino mu mirenge 12 igize aka karere.
Mu byo MUHAZIYACU yamenye, ni uko kugeza ubu muri aka Karere ka Kirehe nta mwana urwaye Covid-19 mu bagombaga gukora ibizamini bisoza amashuri abanza. Naho impamvu zatumye bamwe batitabira gukora ibizimani bibiri byari biteganyijwe kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021 zigiye zitandukanye.

Ku Rwunge rw’amashuri rwa Kirehe hagombaga gukorera abanyeshuri 474 bo mu bigo bine byahahurijwe harimo bane batakoze ibizamini.
Kamagaju Marie Gemma Uhagarariye Isantere y’ibizamini ya G.S Kirehe yagize ati: “Ni byo hari abana bane batakoze ikizamini, muribo harimo abana babiri ababyeyi babo bimutse bajya mu tundi turere, bagezeyo ntabwo babashije gukora kuko ntibanagarutse gutwara amafishi, abandi na bo ntabwo twababonye mu ngo iwabo.”
Ku munsi wa kabiri habaruwe 184 basibye mu gihe ku munsi wa mbere w’ikizamini ku 12 Nyakanga, muri Karere kose ka Kirehe hari habaruwe abanyeshuri 213 basibye , ntibagikore.
Mukandarikanguye Geraldine, Umuyobozi wungurije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yabwiye MUHAZIYACU ko igabanuka ry’abasibye ikizamini ku munsi wa kabiri ari uko hari bamwe basibye ku munsi wa mbere bakurikiranwe, baza kugikora ku wa kabiri.
Ati: “Mu babashije kuza gukora ikizamini cy’uyu munsi harimo umwana wari warwaye ariko bitari cyane, uyu munsi yazanywe afashirizwa ku ishuri kandi aragikora nta kibazo, hari n’abandi batari baje gukora ikizamini gusa bisanzwe, ariko uyu munsi ku bufatanye n’ubuyobozi baraboneka bakora ibizamini, ni ukuvuga ko ejo abari basibye bari 213, uyu munsi abasibye ni 184, ubwo dufite hafi abanyeshuri 30 bari basibye ejo babashije kuza barakora none.”
Uku kwiyongera kw’abanyeshuri batabashije gukora ikizamini gisoza amashuri abanza guhuzwa n’umubare munini w’abanyeshuri bo mu bigo byegereye Inkambi ya Mahama, icumbikiwemo impunzi z’Abarundi kuko harimo ababarirwa 100 biganjemo abenshi batashye mu gihugu cyabo cy’u Burundi, kandi bari barujuje amafishi nk’abazakora ikizamini gisoza amashuri abanza.
Visimeya Mukandarikanguye yakomeje agira ati: “Usibye wenda impamvu zihariye nk’izo z’Abarundi, abandi bana basiba ikizamini kandi batarwaye tuvuga ngo bimukanye n’imiryango yabo cyangwa bagiye aho imiryango yabo itazi natwe ntitumenye aho bari, biba bifitanye isano no kuba baragiye bagira gusiba kwa hato na hato, bitari uko bari mu mwaka wanyuma w’amashuri abanza gusa, ahubwo ashobora kuba yarigaga nabi kuba mu wa kane, Uwa gatanu,…bikageraho mu gukora ikizamini cya Leta adakora bitewe nuko atiyizeye; ni ibintu dukwiye gukurikirana kuva hakiri kare.”

Dr. Alphonse Sebaganwa Ushinzwe ibizamini bya Leta n’amasuzumabumenyi mu kigo NESA gishinzwe ibizamini bya Leta, isuzumabumenyi n’ubugenzuzi bw’uburezi, wasuye amasantere atandukanye yakoreweho ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Kirehe ku munsi wa kabiri, yatubwiye muri make ishusho y’imigendekere yabyo.
Yagize ati: “Ku masite nagiyeho nasanze abanyeshuri yaba ikizamini cy’ejo hashize, ari icya none, byatangiriye ku gihe, ibintu biri ku murongo, isuku n’isukura, amazi birahari, umuti wabigenewe usukura intoki, abana bicaye nk’uko byateguwe 25 muri buri cyumba, buri mwana ukwe.”
Ku bana batashoboye gukora ibizimini yaba iby’uyu munsi wa kabiri n’abatarakoze ibyo ku munsi wa mbere,
Dr. Sebaganwa yagize ati: “Buriya ikibazo kiba cyatangiriye hasi kandi biratwereka ko imbaraga tugomba kuzishyira mu kuva umwana agitangira ishuri, tugakora ku buryo ababyeyi, abana, abarezi bashishikariza abana gukunda ishuri, kutarita, ni ho twazagera n’aho umwana wasibye ikizami aba afite impamvu zikomeye z’uburwayi.”
Mu mwaka ushize w’ 2020 ntabwo abanyeshuri babashije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye kubera Icyorezo cya Covid-19. Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021 nabwo ibizamini biri gukorwa mu gihe iki cyorezo kigihari, icyakora ahari gukorerwa ibizamini hari uburyo bwashyizwemo burimo ahantu henshi ho gukarabira intoki, gupima umuriro umwana ukinjira, kwicara umunyeshuri ari umwe ku ntebe n’ intera ya metero, amadirisha akaba afunguye kandi abana bakagenzurwa ko bambaye neza agapfukamunwa.








