Bamwe mu bagore bafite ibikorwa by’indashyikirwa bari mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi bemeza ntawavuga iterambere ngo yibagirwe inyigisho nziza z’uyu muryango ziha agaciro buri wese zigamije iterambere.
Kuri uyu wa 11 Nyakanga mu Murenge wa Kigabiro habereye inteko rusange y’abayobozi bahagarariye abandi uhereye ku mudugudu bari mu bagize Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, ahashimwe intambwe bamaze gutera kubera kwitinyuka bakaba nabo ubu bari muri bamwe ba rwiyemezamirimo bahanze udushya tubyara akazi mu nzego zitandukanye.
Kankwanzi Anastasie ni uwo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, ni umuhinzi w’inanasi akazongerera agaciro, ubu akora divayi yujuje ubuziranenge avuga ko abikesha amahugurwa yahawe yo kurushaho gukora neza akazi ke.
Yakomeje agira ati “FPR-Inkotanyi nta kintu wakora uyisize ku ruhande kuko ni yo ikora byose, FPR nibo batujyana mu nzego z’abagore bakaduhugura, nibo bareba umugore witeje imbere bakamufasha gukuza ibyo akora.”
Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore hari ikigo gifasha abahinzi n’aborozi kubona serivisi bakeneye zibafasha kongera umusaruro n’umukamo , iki kigo kitwa Agrah Care cyashinzwe n’umugore witwa Nyabiyonga Jeanne d’Arc yemeza ko ibyo akora yabyize, nyuma ahitamo kubikora mu nyungu z’abaturage ahanga imirimo kuri we n’abandi.
Yagize ati: “Ibyo dukora bishimangira manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi, tubihuza na gahunda ya guverinoma ya 2 yo kwihutisha iterambere, na gahunda ya 5 y’ivugurura ry’ubuhinzi.”
Yemeza ko umuhinzi yashyizwe ku isonga kuko yoroherezwa kubona ibyo yifuza kugira ngo ubuhinzi bwe bugende neza.
Murekatete Jacqueline ni mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, ni umworozi, uhinga akanatubura imbuto y’ubwatsi bw’amatungo, yemeza mu mwaka wa 2012 yorojwe inka muri Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2018, ubu afite inka 7 yorororeye mu kiraro, avuga ko binyuze mu mushinga wari muri RAB yahawe amahugurwa ahinga ubwatsi bw’inka aza gusanga n’abandi baturage babukeneye nibwo yatangiye gukodesha imirima abuhingamo anatubura imbuto yabwo.
Ubu Murekatete ahinga ubwatsi kuri hegitari 8, kandi ubu bwatsi bugurishwa mu turere twose rw’Igihugu, avuga ko iyo bitaba Umuryango FPR-Inkotanyi nta terambere yari kugeraho kuko ariyo ibasha gutekerereza umuturage neza icyamuteza imbere kandi ikabimufashamo.
Muri uyu mujyo wo gufasha abagore kwiteza imbere mu Ntara y’Iburasirazuba hari gahunda yiswe ‘One Hundred woman’, ikaba ari gahunda itoranya abagore batishoboye bagahabwa amafaranga ibihumbi 100 Frw abafasha mu gutangiza imishinga icirirtse, iki gikorwa gikorerwa abagore 100 muri buri murenge kandi kikaba ari ngarukamwaka.
Nk’uko bisobanurwa na Nyiraneza Florence akaba ari umuhuzabikorwa wungirije mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, yakomeje agira ati: “Umugore ni mutima w’urugo, niwe shingiro ry’iterambere ry’umuryango afatanyije n’umugabo, ibyo iyo bikozwe neza biteza imbere urugo rwe n’Igihugu muri rusange.”
Iyi nteko rusange yabimburiwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’abagore b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, haba n’ibiganiro byibanze ku gusigasira umuryango no kurebera hamwe icyakorwa ngo utere imbere kandi ubeho ufite umutekano.








