MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

IBUKA yasobanuye icyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bivuze

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
16/04/2024
Mujyambere Louis de Montfort, Visi Perezida wa IBUKA

Mujyambere Louis de Montfort, Visi Perezida wa IBUKA

Visi Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside-IBUKA ku rwego rw’Igihugu Mujyambere Louis de Montfort  avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inkingi ikomeye y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma no gufata ingamba zo kubaka Igihugu kirangwa n’ubumwe n’iterambere.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa 15 Mata, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Musha, ubwo Abanyagishari n’inshuti zabo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,  hashimwe ibikorwa bya Leta y’ubumwe yakoze kugira ngo Igihugu cyongere kibe icy’Abanyarwanda bose bisangamo ntawe uhejwe.

Muri uwo mujyo niho Visi Perezida wa IBUKA Mujyambere Louis de Montfort yagize ati: “Umuryango Ibuka urashima leta yacu yumvise agaciro k’iki gikorwa cyo kwibuka kuva Jenoside yahagarikwa, ushima kandi abategura ibikorwa byo kwibuka,; kwibuka nyabyo ni inkingi ikomeye y’ubumwe bw’abanyarwanda

Yakomeje asobanura ko hari abagifite umugambi wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakabiganisha ku gikorwa cyo Kwibuka bavuga ko kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko Kwibuka bihuza ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda birimo n’abagize uruhare ruziguye n’urutaziguye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’abarokotse Jenoside n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi; ibi bikaganisha ku gufatira ingamba hamwe kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi.

Dore uko Visi Perezida wa IBUKA Mujyambere asobanura akandi kamaro ko Kwibuka yagize ati: “Ni umwanya twe nk’abenegihugu dusubiza amaso inyuma tugasesengura amateka y’Igihugu cyacu, inkomoko y’amacakubiri n’aho yagejeje u Rwanda, ni umwanya wo gufata ingamba zo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’iterambere”

Senateri Kanyarukiga Ephrem na we wifatanyije n’Abanyagishari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 agaruka ku Kwibuka yagize ati: “Iyo wibuka rero wibuka ibintu byose, ibibi n’ibyiza ukagira ibyo gushima n’ibyo kugaya ukabimenya, hanyuma kwibuka turatoranya ibyo bibi tukabisiga inyuma, ibyiza ukavuga uti reka mbishimangire; aha rero ni ngombwa ko dushimira ubuyobozi kuri gahunda zikorwa muri uko guteza imbere no guha imbaraga abayoborwa kugira ngo bakomeze kwiyubaka.”

Mu buhamya bwatangiwe kuri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Gishari ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu yabonetse hagarutswe ku cyatumye abatutsi benshi bahungira ku yakoze ari Komini Muhazi ahakorera ubu ibiro by’Umurenge wa Gishari, dore ko hari n’abashutswe ngo bahaze banabwiwe ko ari ku buyobozi ko ho ntawabica nyamara ku ya 15 Mata 1994 nibwo Interahamwe n’abasirikare n’abajandarume bahateye bica abari bahahungiye.

Mu Murenge wa Gishari hari inzibutso za Jenoside ebyiri, arizo Ruhunda ishyinguyemo imibiri y’Abatutsi 518, n’urwa Gishari rushyinguyemo imibiri 1,196.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: #kwibuka30Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Hibutswe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi

Kirehe: Hibutswe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU