Kuri uyu wa 26 Mutarama, ku biro by’Akarere ka Rwamagana habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati y’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino w’amagare(FERWACY) n’Akarere ka Rwamagana mu gutegura isiganwa ry’amagare rya Rwamagana Race.
MUHAZIYACU yabashije kubona kopi y’amasezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi wa FERWACY Murenzi Abdallah n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, ashimangira ibizaranga imikorere n’imikoranire muri iyi myaka itatu y’ibanze y’iri rushanwa rizashyirwa mu marushanwa ngarukamwaka ya FERWACY.
Muri aya masezerano ingingo ya kabiri yayo igaragaza neza ibyo Akarere ka Rwamagana gasabwa harimo gushishikariza abaturage bo mu mirenge yose ya Rwamagana by’umwihariko urubyiruko, kwitabira amarushanwa yo gutahura impano aho batuye, Gukangurira abaturage bakitabira ari benshi kuza kureba iri rishanwa rya Rwamagana Race, harimo kandi gukangurira abafatanyabikorwa b’Akarere gutera inkunga iri rushanwa, no gutegura ingengo y’imari izifashishwa muri iri rushanwa.
Naho FERWACY yo muri aya masezerano y’imikoranire yiyemeje kuzakurikirana ibikorwa byose bya tekinike muri iri rushanwa, kuzagira uruhare mu kuryamamaza no kurimenyekanisha haba mu bitangazamakuru binyuranye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, FERWACY kandi niyo izakurikirana imikorere n’imibereho y’abakozi bayo mu gutegura iri rushanwa kugeza rirangiye.
Aya masezerano yasinywe ku ikubitiro azamara imyaka itatu ishobora kongerwa.
Umuyobozi wa FERWACY Murenzi Abdallah asobanura iby’aya masezerano yagize ati: “Aya amasezerano aradufasha mu buryo bubiri ubwa mbere ni ukunoza imikoranire yari isanzwe bikaba bigiye mu buryo bw’inyandiko, harimo ibikorwa byo gukomeza gushaka impano z’abakiri bato no gutegura amarushanwa bahereye ku isanganwa rya Rwamagana Race.”
Murenzi yakomeje avuga ko ruhande rwabo nka federasiyo bizabafasha gukora ingengabihe y’umwaka y’umukino w’amagare, ati “Iri siganwa naryo rizaba riri mu masiganwa yacu ari ku ngengabihe y’umwaka y’umukino w’amagare mu Rwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko aya masezerano bemeranyijwe na FERWACY ari ugushyigikira umuco w’amagare wamamaye muri Rwamagana,
Akomeza agira ati: “Ubu dufite icyerekezo cy’igihe kirekire cyo gukomeza kwita ku mukino w’amagare dufatanyije na FERWACY, harimo gukomeza kwita ku bakinnyi haba abasanzwe bamaze kugera heza muri Les Amis Sportif abakobwa n’abahungu, hakiyongeraho kureba impano z’abana bato tukazizamura, ikindi ni uko dufite umwihariko w’ishuri ry’icyitegererezo (Ecole excellence) rya Saint Aloys aho abana bato cyane batangiye guhabwa amagare kugira ngo bazamure impano zabo.”
Muri uyu mwaka kandi hateganyijwe ko irushanwa rya Tour du Rwanda agace ka mbere kazasorezwa i Rwamagana (Kigali Golf Resort & Villas – Rwamagana (115.6km) aha hazaba ari ku itari ya 19 Gashyantare.








