MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Impeshyi yatumye hatangizwa gahunda yo gusaranganya amazi mu mirenge itatu

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
24/06/2026

Sosiyete UBUZIMA BWIZA MKM Ltd yatangaje gahunda nshya yo gusaranganya amazi ku baturage bo mu mirenge ya Mwulire, Kigabiro na Munyaga yo mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’uko igihe cy’impeshyi gitumye amazi agabanuka.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi sosiyete, kuri uyu wa 23 Kamena 2026, gahunda yo gusaranganya amazi yashyizweho hagamijwe ko abaturage bose bahabwa amazi mu buryo bungana kandi buboneye nubwo amazi ari make muri iki gihe.

Muri iyi gahunda, abaturage batuye muri zone za Mwulire, Sovu na Sibagire bazajya bahabwa amazi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatatu, mu gihe abo muri zone za Bwiza na Munyaga bazajya bayahabwa kuva ku wa Kane kugeza ku Cyumweru.

Iyi sosiyete ni imwe mu zikorera (Private Operators) ifite amasezerano n’Akarere hamwe n’Ikigo WASAC yo gucunga, gukwirakwiza, no kubungabunga imiyoboro y’amazi meza mu bice by’icyaro cyane cyane mu Karere ka Rwamagana.

Ibinyujije mu mazi icunga, inshingano zayo z’ibanze ni ugutunganya amazi, kuyageza ku bafatabuguzi, ndetse no gusana imiyoboro yangiritse.

Gahunda ireba gusa imirenge ya Mwulire, Kigabiro, na Munyaga kubera ko ari yo miyoboro y’amazi ifitwe mu nshingano kandi icungwa na sosiyete ya MKM Ltd.

Leta y’u Rwanda yamaze gushyira mu bikorwa umushinga mugari w’Ingengo y’Imari wa 2026/2027, aho hateganyijwe kwagura Uruganda rwa Muhazi rugaturuka ku gutanga metero kibe 12,000 ku munsi rukagera kuri metero kibe 48,000. Ibi bikazatuma ubushobozi bwarwo bwikuba inshuro enye bikemure  ikibazo cy’ubuke bw’amazi meza mu bice birimo n’iby’Akarere ka Rwamagana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burashishikariza abaturage kwihanganira ibi bihe by’impeshyi bishobora kugabanya ingano y’amazi aturuka ku masoko. Akarere kagaragaza ko gahunda yo gusaranganya ari umwanzuro mwiza w’agateganyo ushingiye ku masezerano yo guha abaturage serivisi inoze.

Umuyobozi w’Akarere, Mbonyumuvunyi Radjab, yagize ati: “Turasaba abaturage gukomeza kwitwararika no kubungabunga amazi meza bahabwa kandi turabizeza ko imiyoboro mishya iri kubakwa izakemura ibi bibazo burundu mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi mukuru wa UBUZIMA BWIZA MKM Ltd, Kirenga Tharcisse, yashimangiye ko ubufatanye bw’abaturage mu kubungabunga no gukoresha neza amazi ari ingenzi, ati: “Dufatanye kubungabunga no gukoresha neza amazi meza kugira ngo agere kuri bose.”

Ubuyobozi bwa MKM busobanura ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi rikunze guterwa n’impeshyi, hagamijwe ko nta muturage usigara atabonye amazi kubera ubucye bwayo.

Iyi gahunda nshya yo gusaranganya amazi biteganyijwe ko izatangira gukurikizwa guhera ku wa 1 Nyakanga 2026.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Umushinga wa miliyari 1.1 Frw wa Caritas Kibungo ugiye kuhira hegitari 90

Kirehe: Umushinga wa miliyari 1.1 Frw wa Caritas Kibungo ugiye kuhira hegitari 90

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU