Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mukama bari mu gahinda k’imvura iherutse kuhagwa ikangiza imyaka yabo, inzu n’ibindi nkenerwa byinshi aho yanahitanye umwana umwe.
Ni imvura yaguye kumugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021 igwa itunguranye ahagana saa Kumi nimwe z’umugoroba.
Bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kuri ubu hari bagenzi babo yasamburiye inzu kuburyo bacumbikiwe mu yindi miryango.
Semakure Cyprien utuye mu Kagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Nyacyonga, yavuze ko imvura yaguye itunguranye igwa ari nyinshi cyane kandi ngo irimo n’umuyaga bituma yangiza ibintu byinshi.
Ati “ yari iteye ubwoba kuburyo yasibye itaka mu muhanda ahantu hose hahinduka amazi, inzu zimwe zahise zisambuka, imirima itwarwa n’isuri n’amapoto arangirika, hari n’umwana wagwiriwe n’inzu yagwiriye ahita apfa mu Mudugudu wa Kiberanyana.”
Yakomeje avuga ko Leta yakora uko ishoboye igatabara abagizweho ingaruka n’iyi mvura ngo kuko ari benshi cyane, ku ruhande rw’uyu muturage yavuze ko we ibyo yacuruzaga bijyanye n’amafumbire byose byagiyemo amazi bikangirika ndetse ngo n’urutoki rwe narwo rwangiritse cyane.
MUHAZIYACU yagerageje kubaza abayobozi b’Umurenge wa Mukama ibimaze kubarura byangiritse badutangariza ko bakibibarura n’ubu bakaba batarabirangiza.
Ku ruhande rw’umukozi ushinzwe Ibiza mu Karere ka Nyagatare, Nirere Samuel avuga ko inzu 38 arizo bamaze kumenya ko zavuyeho ibisenge mu gihe izindi 14 zo zangiritse mu buryo bugaragara.
Kuri ubu inzego zitandukanye ziri muri uyu Murenge mu kureba ibyangiritse no gushakira ibisubizo abaturage bafite inzu zangiritse kuburyo batazisubiramo.












