Mu Karere ka Kayonza hari abaturage bigishijwe gusoma, kwandika no kubara bemeza ko kwiga uri mukuru bitera ipfunwe ryo gusubirishwamo inyajwi.
Ubuhamya butangwa n’aba baturage ni abigishijwe mu gihe cy’umwaka, bakaba bari basanzwe bari mu matsinda yo Kwizigama no kugurizanya, bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa 22 Nzeli 2021.
Mukazitoni Mediatrice ni umwe mu bize mu mashuri y’abakuze mu gihe cy’umwaka, avuga ko bwa mbere yumva ko hari abagiye kwiga yaanje wanga kujyayo .
Ati “Naje kugera aho nemera kujya kwiga ariko narimfite ikibazo cy’uko banseka, Kandi Koko ngezeyo batangiye kunsubirishamo ngo A numvise nabivamo nkagenda, nabifataga nko kunsuzugura no kunyubahuka”
Mukarugambwa Dorothée utuye mu Murenge wa Murundi mu kagari ka Murundi, nawe yemeza ko gusubirishwamo inyuguti bize hari bamwe byateye ipfunwe bahitamo kubireka.
Kuri we ngo impamvu yatumye adacika intege ni uko “rimwe najyanye indobo y’inyanya mu Isoko, bampa ibihumbi bibiri ngarura igihumbi, ngeze mu rugo abana babonye amafaranga ntahanye birababaza, ubwo isomero ryatangiraga nanze kujyayo abana banyumvisha impamvu yo kujya kwiga, ariko ntakubeshye rwose, numvaga isoni zo gusubirishamo umukecuru ngo A”
Aba bigishijwe bahamya ko babereye bagenzi babo urugero rwo kudacika intege zo kwiga bakuze ko nabo babishobora.
Ibi bikorwa byo kwigisha abakuze byakozwe ku nkunga yavuye muri Care Rwanda ibinyujije mu muryango ugamije iterambere ry’abaturage Duhamic Adri.
Umuyobozi wa Duhamic Adri, Benineza Innocent yemeza ko umushinga wabo wageze ku ntego bashakaga yo kwigisha abakuze bakaniteza imbere.
Yagize ati “turashima cyane ubufatanye bwabayeho hagati yacu n’akarere n’imirenge, turashima cyane Care kuko iyo itabaho ibi ntibiba byarabaye”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascéne asaba abigishijwe kugenda bakaba intumwa nziza kuri bagenzi babo bakitinya.
Yakomeje agira ati “Muri abantu bakuru nzi neza ko hari igihe mwabayeho mubabajwe n’uko mutazi gusoma no kwandika duhereye kuri Icyo nagirango dutekereze ku bana bacu mu masibo n’imidugudu dutuyemo, tubafashe basubire mu ishuri kuko twe tuzi akababaro gafitwe n’umuntu utazi gusoma kubara no kwandika.”
Mu Karere ka Kayonza abaturage bakuze 3407 nibo bigishijwe gusoma, kwandika no kubara, abatsinze isuzuma risoza ni 3397 bari ku kigereranyo cya 99%.









