Ikibazo cy’umwijima wari umaze iminsi irenga 40 mu Mujyi wa Ngoma cyakemutse nyuma yuko hasanywe amatara yo ku muhanda yari yarangiritse.
Ni nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize MUHAZIYACU ibagejejeho inkuru ivuga ko ‘Iminsi 40 ishize Umujyi wa Ngoma urangwamo umwijima’; Ubuyobozi bukizeza Abanyengoma ko kuyasana bigiye gukorwa bidatinze.
Kuva mu mpera z’icyumweru dusoje, kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 rishyira kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020 Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yasuye ibice byarangwamo umwijima ku muhanda munini wa kaburimbo kuva ahazwi nka Rompuwe kugeza ku Bitaro bya Kibungo, bigaragara ko hari impinduka zakozwe hasanwa amwe mu matara yo ku muhanda yari amaze hafi amezi abiri yarangiritse, ataka; bigateza umwijima.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mampambano Nyirindandi Cyriaque yabwiye MUHAZIYACU ko nyuma y’uko ikibazo cy’umwijima waterwaga n’amatara yo ku muhanda gikemuriwe ubu hari n’impinduka ziratangira kugaragara mu micanire y’ayo matara.
Ati: “Ubu ikibazo cy’umwijima mu mujyi wa Ngoma koko cyarakemutse, ariko abatekinisiye baracyarimo bareba ahantu baha hakirimo utubazo. Ikindi ni uko barimo gukora ku buryo amatara azajya yiyatsa bitabaye ngombwa ko hari umuntu uyatsa, bibe ‘Automatic’ ku buryo umwijima uza amatara akaka, umucyo waza akazima… ubu biri gukorwa byose; kandi twizeye ko birarangirana n’iki cyumweru.”
Hari impinduka zigiye gukorwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Ngoma
Visimeya Mapambano avuga ko hari gahunda Akarere ka Ngoma kari guteganya mu bijyanye no kuvugurura Umujyi by’umwihariko mu bijyanye no kongera imihanda ya kaburimbo inacanirwa.
Iyo mihanda ngo iratangira kubakwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2020-2021.
Yagize ati: “Hari imihanda iteganyijwe izongerwamo ya kaburimbo, ibirometero bitanu bya kaburimbo kandi na yo ikazaba ifite amatara yo ku mihanda. Ku bufatanye na RTDA ubu byashyizwe mu masoko, ku buryo bitangira gukorwa mu ngengo y’imari ya 2020/2021. Ku buryo abantu bazajya bagenda mu Mujyi wa Ngoma ahabona, kandi tubona bizatanga umusaruro mu guhindura ishusho y’Umujyi wacu no kwongera iterambere.”
Muri ibyo birimo metero bitanu bishya by’imihanda ya kaburimbo biteganyijwe kubakwa ngo hazaherwa ku kwagura no kuvugura igice cy’umuhanda usanzwe kuva Rompuwe kugera ku Bitaro bya Kibungo, aho kaburimbo isanzwe mu Mujyi wa Ngoma igarukira, ari na ho hazacumbukurirwa iyubakwa ry’umuhanda Kibungo -Ramiro.
Abazi Umujyi wa Ngoma i Kibungo kuva mu myaka yo hambere bavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wari utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bitatu.
Ni mu gihe ubu Akarere ka Ngoma kagaragaza utuwe n’abasaga ibihumbi 30; aba bakaba bakeneye iterambere rishingiye ku bikorwaremezo nk’imihanda myiza, amazi meza, amashanyarazi, amashuri, n’aho kwidagadurira hajyanye n’igihe; bigezweho kandi bihagije.







