MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare : Akarere kashyize ahagaragara igishushanyo mbonera cy’umujyi

EditorYanditswe na Editor
28/05/2020
Hagaragajwe igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Nyagatare

Hagaragajwe igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Nyagatare

Akarere ka Nyagatare kagaragaje igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyagatare kizagenderwaho kugeza mu mwaka wa 2050.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020, Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki gishushanyo kije nk’intambwe y’iterambere ry’umujyi wa ko, wanatoranyijwe nk’umwe mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali.

Uyu munsi kandi wari itangizwa ry’iminsi 28 igishushanyo mbonera kigomba kwerekanwa mu bice bitandukanye by’akarere mbere y’uko cyemezwa burundu.

Haba hubahirizwa iteka rya Perezida wa Repubulika, ko igishushanyo cyerekwa abaturage  kugira ngo igihe hari ikibazo cyangwa icyo basaba ko gihinduka; ubuyobozi bubikemure.

Iki gishushanyo cyakozwe n’ikompanyi yo mu Gihugu cya Singapore, ikaba ari na yo yakoze igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Uyu mujyi uzaba ungana n’ubuso bwa kilometero kare 67, ukazafata Umurenge wa Nyagatare ku kigero cya 90 ku ijana, hakiyongeraho n’imidugudu ibiri yo mu mirenge ya Rwempasha na Tabagwe.

Kuradusenge Jean Marie Vianney wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), yatangaje ko hajya gukorwa iki gishushanyo hibanzwe cyane cyane mu guteza imbere umujyi ubereye abaturage, ariko ukaba n’umujyi ubungabunga ibidukikije (green city).

Rubagumya Sam, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu  Karere ka Nyagatare, avuga ko abacuruzi bishimiye iki gishushanyo mbonera  kubera bizabafasha kumenya icyo kwibandaho mu gushora imari.

Ati: “Akarere ka Nyagatare kagizwe n’ubuhinzi n’ubworozi, birumvikana ko aho ari ho umuntu areba uburyo ubuhinzi n’ubworozi byakwaguka.”

Mushabe David Claudian, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yagize ati: “Tugiye kumanuka ku midugudu n’inzobere (engineers) zacu, ndetse n’abandi twese, kuko iki gishushanyo turacyumva… Dusange abaturage bacu tujye kubasobanurira aho batuye ikizahaba [kugeza] mu myaka 50 [iri imbere].”

Meya Mushabe avuga ko mu mwaka wa 2012 ari bwo haherukaga gusohoka igishushanyo mbonera, akaba ari na cyo bagenderagaho uyu munsi.

Gusa Mushabe yemeza ko kitari kikijyanye n’igihe, dore ko cyanasohotse Nyagatare itaranatekerezwa nk’umujyi wunganira umurwa mukuru.

  Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyagatare gishizwe ahagaragara bwa mbere ku wa 27 Gicurasi, hagiye gukurikiraho no kukimurikira abaturage

Igishushanyo gishya, ubu kigaragaza ibintu bitandukanye, harimo ahazaturwa, ah’inganda, ahazajya imihanda, ibigo bya Leta, inzu z’ubucuruzi, ubusitani abantu batembereramo baruhuka.

Hanagaragazwa kandi uburyo uyu mujyi uzajya waguka, kuri ubu hagaragazwa ko bazabanza bagateza imbere umujyi mbere na mbere, hanyuma bakazabona kuzamura utundi dusantere twunganira Nyagatare, nka za Rwimiyaga, Rukomo, Mimuri, n’ahandi.

Akarere ka Nyagatare ni ko karere kanini mu Rwanda, gafite ubuso bwa kilometero kare 1,741, imirenge 14, utugari 106, imidugudu 628, n’abaturage 466,944.

Byitezwe ko mu mwaka wa 2050, Akarere ka Nyagatare  kazaba gatuwe n’abaturage miliyoni mwe n’ibihumbi 400,  Umujyi wa Nyagatare ukazaba utuwe n’abantu ibihumbi 400.

 Biteganywa ko muri 2050 Umujyi wa Nyagatare uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 400

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Nyagatare

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma : Umusore yarohamye mu mazi arapfa

Ngoma : Umusore yarohamye mu mazi arapfa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU