MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwishyura ingurane z’ahakorerwa umushinga w’urugomero rwa Muvumba bigeze ku kigero cya 73%

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
25/07/2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB) kiratangaza ko kwishyura ingurane z’abaturage bagizweho ingaruka n’umushinga w’urugomero rwa Muvumba (Muvumba Multipurpose Dam) bigeze ku kigero cya 73%, kikizeza abasigaye ko amafaranga yabo azishyurwa bitarenze uyu mwaka wa 2026, mu gihe bamwe mu baturage bakomeje gusaba ko iki gikorwa cyakwihutishwa.

Umushinga w’urugomero rwa Muvumba urimo kubakwa ku buso bungana na hegitari 797, ugamije kongera amazi yo kuhira imyaka, guteza imbere ubuhinzi bugezweho no gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Abaturage barenga 5,000 bo mu mirenge ya Karama, Gatunda na Rukomo nibo bagomba kwimurwa n’uyu mushinga. Ubu abagera ku 2,673 bamaze guhabwa ingurane ku butaka bungana na hegitari 596, ni ukuvuga ko bingana na 73% by’ubuso bwose bugomba kwishyurwa.

Nubwo bimeze bityo, imiryango isaga 2,000 iracyategereje guhabwa ingurane, aho bamwe mu bayigize bavuga ko gutinda kwishyurwa kubashyira mu gihirahiro kuko batemerewe gukomeza gukoresha ubutaka bwabo nk’uko bisanzwe.

Nsanzumuhire Phocas yagize ati: “Ikibazo ubu gisigaranye umushinga kuko ibyangombwa byose barabifite. Icyo dusaba ni uko badufasha natwe tukabona ingurane y’ubutaka bwacu.”

Hari kandi abaturage bavuga ko kugeza ubu batarabarirwa imitungo yabo, nubwo babwiwe ko bazimurwa.

Mutimukeye Diogène yagize ati: “Batubwiye ko bazatubarira ariko turategereza ntibaraza, kandi noneho batwangira gukoreramo ibindi bikorwa mu gihe tutari twamenya impamvu turacyategereje.”

Mungwarakarama Jean Damascène na we yavuze ko kutagira amakuru ahagije ku gihe bazimurirwa bituma bakomeza kuba mu rujijo.

Yagize ati: “Turi mu gihirahiro kuko bavuga ko dushobora kwimurwa igihe icyo ari cyo cyose, ariko nta makuru ahagije dufite ku bijyanye n’igihe bizabera.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi kivuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe ahanini no kuba amafaranga yari ataraboneka ndetse no kuba hari abaturage bamwe bari bataratunganya ibyangombwa bisabwa kugira ngo bishyurwe.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Eng. Nyirishema Richard, yavuze ko ubu amafaranga yamaze kuboneka, ku buryo abaturage bujuje ibisabwa bazatangira kwishyurwa vuba.

Yagize ati: “Hari utubazo dukunze kuboneka aho usanga bamwe mu baturage badafite ibyangombwa bitunganyije, abaturage badashobora guhita baboneka ngo babonekere igihe, gusa ibyo ni ibibazo dukemura dufatanyije n’Akarere, kuri ubu amafaranga yose dusabwa twamaze kuyemererwa hari aya mbere yatanzwe na guverinoma y’u Rwanda andi nayo banki ikurikirana umushinga yemeye ko izayatanga yaba asigaye kuri iyi Damu nayo tuzakoresha igihe cy’ubuhinzi.”

Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko yasohotse muri Gicurasi 2026 igaragaza ko amafaranga y’ingurane arenga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda yari ataratangwa ku baturage bagizweho ingaruka n’uyu mushinga. Iyo raporo yasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi kurangiza kwishyura abo baturage bitarenze Ukwakira 2026.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi
Inkuru z'ingenzi1

Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi

10/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imbamutima za Tuyisenge Clémentine w’i Kibungo nyuma yo gutuzwa mu nzu yubakiwe

Imbamutima za Tuyisenge Clémentine w’i Kibungo nyuma yo gutuzwa mu nzu yubakiwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU