Ibiciro by’ibicuruzwa n’imitangire ya serivisi mu Rwanda byazamutseho 15,7% muri Kanama 2026, ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025, bivuye kuri 14,5% byari byazamutseho muri Nyakanga 2026.
Imibare yatangajwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2026 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryagaragaye cyane mu bice bitandukanye bigize igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro, rizwi nka Consumer Price Index (CPI).
Muri Kanama 2026, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,3% ugereranyije na Kanama 2025, mu gihe ugereranyije na Nyakanga 2026 byazamutseho 3,7%.
Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byazamutseho 20,4% ku mwaka, naho ku kwezi byiyongeraho 0,2%.
Mu ngendo, ibiciro byazamutseho 24,2% ugereranyije na Kanama 2025, mu gihe ku kwezi byiyongereyeho 0,2%.
Naho ibiciro bya resitora n’amahoteli byazamutseho 15,6% ku mwaka, ndetse byiyongeraho 2% ugereranyije na Nyakanga 2026.
Imibare ya NISR igaragaza kandi ko ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu Gihugu byazamutseho 17,4% ku mwaka, mu gihe ku kwezi byiyongereyeho 2,1%.
Ku rundi ruhande, ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutseho 10,8% ku mwaka, naho ku kwezi byiyongeraho 0,7%.
Ibiciro by’umusaruro mushya (fresh products) byazamutseho 20,9% ugereranyije na Kanama 2025, mu gihe ku kwezi byiyongereyeho 5,8%.
Mu bice byihariye byakurikiranywe, ibiciro by’ingufu ni byo byagaragaje izamuka rikomeye ku mwaka, aho byazamutseho 45,4% ugereranyije na Kanama 2025.
Iyo ibicuruzwa bishya n’ingufu bikuwemo mu ibarwa ry’igipimo rusange cy’ibiciro, izamuka ry’ibiciro ryari kuri 11,5% ku mwaka, naho ku kwezi rikaba 0,7%.







