MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibanga ry’imirenge ya Mushikiri na Mpanga yamaze kwishyura Mituweli 100%

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
10/10/2023

Abaturage bagera ku bihumbi 31 bo mu Murenge wa Mushikiri n’abaturage basaga ibihumbi 38 bo mu murenge wa Mpanga yo mu Karere ka Kirehe bamaze kwishyura 100% imisanzu ya Mituweli ya 2023-2024. Abayobozi b’iyo mirenge batangaza ko kwesa uyu muhigo kare babikesha kuba abaturage bafite imyumvire myiza, ibibina no gukorera ku ntego.

MUHAZIYACU yagiranye ikiganiro n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’iyi mirenge yombi ifite abaturage bose bamaze kwishyura Mituweli y’uyu mwaka wa 2023-2024.

Munyana Josette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, aho abaturage besheje mbere y’abandi mu Karere ka Kirehe umuhigo wa Mituweli ku tariki 08 Ukwakira,

Yagize ati: “Uburyo twakoresheje kugira ngo tubashe kuba twesheje umuhigo wa Mituweli muri aya mezi atatu ashize, icya mbere ni uko Mituweli twebwe twayitangiye kare, dukora ubukangurambaga mu baturage ku gihe, icya kabiri twakoze uburyo bwo kubaka ibibina bya Mituweli ariko hakabaho n’amatsinda atandukanye yaba Care, amatsinda y’ingobyi n’andi, icya gatatu ni ugukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye nabo tugatangira guteganyiriza umuturage wacu, kubera ko hari abatabona ubushobozi bwo kwiyishyurira nabyo twabiteganyije hakiri kare.”

Yakomeje agira ati: “Ikindi cyadufashije ni ukujyanamo, ibikorwa byose dukora muri Mushikiri twubatse ku buryo abantu mu byiciro bitandukanye tujyanamo, tukabanza tugakora inama kuko nka Mituweli twagiye tuyishyura mu bihe by’ibyiciro wenda tukavuga ko kuva kuri 1-50% tukiha intego y’ukwezi kumwe, kuva kuri 50-75% tukiha intego y’amezi runaka, bityo bityo; muri make ni iryo banga twakoresheje.”

Mu baturage batuye mu Murenge wa Mushikiri bagomba kwishyura Mituweli ubu bamaze kuyishyura 100% ni 31,932 naho abishyuriwe na Leta ni 147.

Naho Iyamuremye Antoine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga utuwe n’abaturage 38,710 bagomba kwishyura Mituweli n’abagera kuri 229 bishyurirwa na Leta.

Na we asobanura ko impamvu besheje uyu muhigo ari uko bafatanya n’abaturage n’abafatanyabikorwa mu igenamigambi rya Mituweli.

Yagize ati: “Tumaze imyaka itatu ikurikirana buri mwaka tuba aba mbere, icyo tubikesha muri make ni uko dutegurana n’abaturage kare umwaka wa Mituweli, abaturage baba mu bibina bya Mituweli [mu mudugudu haba harimo ibibina 2-3] bakegeranya amafaranga mbere ku buryo igihe cyo gutanga Mituweli kijya kugera bamaze guhigura, ikindi kidufasha ni ugutangira kare kuyitanga kandi tukabikorana umuvuduko nk’aho turi aba nyuma; ikindi ni uko abafatanyabikorwa bacu tubateguza mbere y’umwaka igikorwa bazadufasha.”

Gitifu Iyamuremye avuga ko nk’umurenge usanga hari abafatanyabikorwa babafasha mu muhigo wa Mituweli barimo amadini n’amatorero, abikorera[PSF] n’abandi bantu ku giti cyabo nk’abahinzi-borozi bakomeye, n’amakoperative.

Ati: “Buri mufatanyabikorwa aba azi ngo nzarihira abakene 20 ni urugero, mbishyurire Mituweli muri uyu mwaka na we akabishyira mu igenamigambi. Ariko ikindi tugira ni uko gutanga Mituweli biba bimeze nk’irushanwa mu tugari, kandi abarushije abandi kuri buri rwego tukabahemba, buri wese usanga aharanira kuba uwa mbere; ku buryo n’iyo babonye ugiye kunywa icupa atarishyura Mituweli abaturage ubwabo bamubuza.”

Aba bayobozi bombi bahuriza ku kugaragaza ko nyuma yo kwesa umuhigo wa Mituweli muri uyu mwaka wa 2023-2024 nk’uko buri munsi hari abana bavuka, abantu bitaba Imana n’abimuka bakongerwa mu byiciro; hazakomeza gukurikiranwa ko ugomba kwishyura Mituweli ayishyura n’abadafite ubushobozi bakabifashwamo.

Mu gihe imirenge ya Mushikiri na Mpanga yamaze kwesa umuhigo wa Mituweli muri uyu mwaka wa 2023-2024, mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, uri inyuma ni uwa Mahama kuri 84.91%, mu gihe hari indi mirenge itatu[Kigarama, Nyarubuye na Musaza] iri hejuru ya 90%; naho icyigereranyo cy’amaze gutanga Mituweli mu Karere kose ka Kirehe ni 90.63%.

Mu nteko y’abaturage yo kuri uyu 10 Ukwakira 2023 yabereye mu Kagari ka Bisagara, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG(Rtd) Gasana Emmanuel yashyikirije Umurenge wa Mushikiri igikombe cyo kuba indashyikirwa mbere y’indi yo mu Karere ka Kirehe mu kwesa umuhigo wa Mituweli.

Yagize ati: “Ni byiza ko Mituweli mwesheje imihigo mu gihembwe cya kabiri kugira ngo umuturage wese yivuze; twabyishimiye. Mwabonye ko byose bishoboka, imihigo irashoboka.”

Guverineri Gasana yatangaje ko Intara iri gutegura igikorwa cyo gushimira no guhemba imirenge yose yamaze kwesa umuhigo wa Mituweli muri uyu mwaka wa 2023-2024 mu ntangiriro z’Ugushyingo, mu kwezi k’imiyoborere myiza.

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yashyikirije Umurenge wa Mushikiri icyemezo cy’ishimwe

Guverineri Gasana yashimiye abatuye i Mushikiri kwesa mbere umuhigo wa Mituweli ya 2023-2024

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: RCS yegereje amazi meza abaturage 170 

Ngoma: RCS yegereje amazi meza abaturage 170 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU