Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera, Minisiteri y’Ubutabera, n’Umuryango Mount Hope Christian Academy, hafunguwe ku mugaragaro icyumba cy’ubufasha mu kurinda no kurengera abana mu by’amategeko giherereye mu Murenge wa Nyamata.
Igikorwa cyo gutaha iki cyumba cyabereye mu rugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Mount Hope Christian Academy ruherereye mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata, kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2025.
Umuyobozi Mukuru wa Mount Hope Christian Academy, Rwagasore Jean Claude yasobanuye ko iki cyumba ari uburyo bwashyizweho bwo gufasha mu bijyanye n’amategeko mu kurinda no gufasha umwana bihereye mu muryango bidasabye guhura n’umwana mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko ngo aburanirwe.
Ati: “Nyuma y’uko umwana tumusanze mu muryango tukamuha uburezi bushingiye kuri ECD (urugo mbonezamikurire y’abana bato), tukongeraho “Child Social Protection”, twongeraho no kuvuga ngo uyu mwana mu muryango harimo amakimbirane amubuza kugera ku ntego ze, icyo rero nicyo cyumba twazanye kugira ngo ababyeyi bigiremo, baganirizwe, baburirwe berekwe icyo amategeko ateganya.”
Rwagasore akomeza avuga kandi ko iki cyumba kizajya cyifashishwa mu guhugura ababyeyi ku bijyanye n’amategeko, ati: “Tubigishirizamo tukabahugura itegeko ry’umuryango bakarimenya, n’andi mategeko. Si ibyo gusa, kuko ni n’icyumba duhurizamo imiryango kuko tumaze gufasha nk’imiryango igera ku 9 irimo ibibazo bigashira, abari barirengagije inshingano tukabereka ko bari kwiyicira umwana bityo bagahinduka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye Mount Hope Christian Academy yatangije iyi serivisi yo kurinda no kurengera umwana mu by’amategeko bihereye mu mudugudu, ati: “Turabashima ko batekereje ko abana ari abo kurengerwa impande zose, bakaba rero n’iyo bakeneye ubutabera ariko no kwigisha ababyeyi babibafashamo. Mu nkingi esheshatu (6) tugira mu ngo mbonezamikurire, hano bongeyeho n’ubufasha mu by’amategeko. Niho honyine rero dufite mu Karere ka Bugesera.”
Akomeza agira ati: “Hari ibyari bisanzwe bikorwa nko mu bugenzacyaka n’izindi nzego zo mu mutekano ariko kubarengera ku bijyanye n’itegeko nk’abanyamategeko batekereje neza; ni ubufatanye dushima, abantu twese tujyanemo kugira ngo turengere umwana.”
Imibare itangwa n’Akarere ka Bugesera, igaragaza ko muri aka Karere habarurwa ingo mbonezamikurire y’abana bato zirenga 570, ziganwa n’abana basaga ibihumbi 52; bingana na 98% y’ubwitabire bw’abana bagejeje igihe cyo kugana ingo mbonezamikurire.














