Ikigo cya Mountain Ridge Eastes Ltd kiri kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa “Lakeside Recreation Resort” ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu Karere ka Ngoma yitezweho kuzamura ishoramari mu Karere n’ubukerarugendo.
Ni umushinga munini uri kubakwa kuri hegitari 32 z’ubutaka ukaba ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 6,000,000,000Frw ariko ashobora kwiyongera.
Ni hoteli izaba ifite ibyumba byinshi birimo ibyifashishwa na buri wese wifuza kuyisura, iby’abanyacyubahiro benshi bita ‘Suites’, iby’imiryango (family rooms), ibyo gukambikamo n’ibindi.
Ni amerekezo y’aho imiryango ishobora kuba yajya ikaba yahagirira ibihe byiza yaba ari abana cyangwa ababyeyi(The perfect family resort).

Kuri ubu igice cya mbere mu bice bitatu izubakwamo imirimo irarimbanije aho hari hategangijwe kubakwamo ibirimo nka hoteli, ubusitani, ahashyirwa amatente, ubwogero bugezweho no gukora umucanga(beach) ku nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko hari icyo bayitezeho n’icyo irimo kungura abaturage, ati: “Icya mbere n’uko hoteli yagera hariya idatanze akazi ari ukuyubuka n’ibindi bikorwa bikoreramo urabona iri ku buso bunini yatanze akazi ku buryo bufatika, igaha abaturage b’Akarere ka Ngoma kandi babyungukiyemo.
Ikindi cya 2, nifungura amarembo neza izazamura abasura Akarere kacu ka Ngoma baje kureba ibyo byiza, kwidagadura kuko ni ahantu heza ku mazi hazaba hari ibikorwa bitandukanye, ubwato, siporo zo mu mazi. Ibyo rero biradufashe kugira ngo ishoramani ryaguke.”
Iyi hoteli izaba ifite ibibuga by’imikino irimo Tennis, Basketball, Volleyball, Golf, n’ikibuga gito cy’umukino w’amaguru, ibyo gutwara ifarashi, amato agezweho, moto zo mu mazi zizwi nka ‘Ski Jet’, n’ibindi byinshi bikunze gushimisha abantu iyo basohotse bakava mu Rwanda.














