Akarere ka Ngoma kibutse ku nshuro ya 30 abahoze ari abakozi b’amakomine atanu yari agize aka Karere bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni umuhango wo kwibuka wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Mata 2024 mu murenge wa Kibungo ku cyicaro cy’Akarere ka Ngoma.
Ni gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga 25,000.
Abatutsi 27 nibo bishwe mu makomini atanu yahujwe akabyara Akarere ka Ngoma agizwe na Rukira, Birenga, Kigarama, Mugesera na Sake aho banashyize indabo ku rwibutso ruri ku karere, hanaba ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yihanganishije imiryango yabuze ababo bibutswe kuri uyu munsi, avuga ko abatutsi bagiye bahezwa mu nzego z’umurimo ndetse n’ababashije kuyigeramo bakayirukanwamo.
Yagize ati: “Abatutsi babayeho batotezwa, benshi bakicwa abandi bakirukanwa mu gihugu cyabo ariko ni nako no mu nzego z’umurimo byari bimeze kubera ubuyobozi bubi bwariho muri icyo gihe, abakoresha n’abakozi muri rusange batarebaga umusaruro mu kazi ahubwo bumvaga ko kuba umututsi bidakwiye hari n’urwego rw’akazi waba ubarizwamo.”
Akomeza agira ati: “Ibyo byatumaga abatutsi benshi bahezwa mu nzego z’umurimo ndetse n’ababashije kuyigeramo bakayirukanwamo dore ko n’ubundi amahirwe yo kwiga kugira ngo bazabashe gukora ibyo bize nayo babaga barayavukijwe mbere.”
“Niyo mpamvu mu gukora icyegeranyo cy’inzirakarengane zazize Jenoside twibuka, none bari abakozi twabashije kubona abagera kuri 27 bakoreraga muri komine eshanu zavuzwe haruguru, ubu amazina yabo yashyizwe ku rwibutso rwubatswe ku karere nkaba nsaba ko twafatanya mu gushaka n’abandi batamenyekanye.”
Meya Niyonagira yibukije abakozi muri rusange ko abanyarwanda bahisemo kuba umwe bityo ko bagomba kubana neza, bakubahana, bagakorera hamwe, bakirinda amacakubiri ayo ariyo yose ahubwo bagakomeza gushyigikira ibyiza byagezweho bakesha ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Kagame Paul.
Senateri Havugimana Emmanuel, ufite umwe mu bakozi bibukwa wari Data wabo.
Yagize ati: “Imyaka yose ya mbere ya 1994 nta buzima umututsi yari afite muri iki gihugu, murabona amakomine agera kuri atanu yahuye akabyara Akarere ka Ngoma turibuka abantu 27 ntabwo mwambwira ko abandi barokotse ahubwo nibo bahakoraga.”







