Abagore bibumbiye muri koperative y’ababaji KOPEZAMA ikorera mu gakiriro ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, bemeza ko bashoboye kwiteza imbere babikesheje umwuga bakora w’ububaji, bakaboneraho no gukangurira bagenzi babo bagitinya iyo mirimo yahoze ifatwa nk’iy’abagabo, ko n’abo bayikora kandi neza bigatanga umusaruro.
Iyo koperative igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 68, muribo abagera kuri 25 ni abagore, akazi kabo ka buri munsi ni ububaji kandi babukora kinyamwuga, bemeza ko umwuga w’ububaji wabateje imbere ku buryo bugaragara, kuko umugabane shingiro muri iyi koperative ugeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, naho ku bwizigame harimo n’abafitemo agera kuri miliyoni.
Bamwe mu bagore bakora umwuga w’ububaji baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bisaba gutinyuka, ukaba uzi ko gutera imbere kwawe buri mu maboko yawe, ubundi ukajya mu kazi utekereza ko ntakidashoboka.
Uwimbazi Olive akorera mu gakiriro ka Gatsibo, avuga ko mbere abagore bumvaga ko umwuga bashobora gukora ari ugucuruza inyanya cyangwa dodo, ariko iyo utinyutse n’imirimo nk’iyi y’ububaji, umugore arayikora kandi neza.
Aragira ati: “Umwuga w’ububaji ntawe utawukora icyambere ni ukwikuramo ubute, mbere abagore bumvaga ko imirimo yabo ari ukuba murugo, babagize ngo bagiye gucuruza, ugasanga ni ugucuruza inyanya n’imboga, ariko ubu abadamu natwe turashoboye, ngirango mwabyibonye, kandi bitanga akazi nanjye hari abo nazanye kandi batangiye kwiteza imbere.”
Ingabire Liliane na we akorera ububaji mu gakiriro ka Gatsibo, avuga ko aka kazi k’ububaji ari akazi keza gatanga amafaranga, bidakwiriye ko wakwirirwa wicaye murugo kandi hano akazi gahari.
Aragira ati: “Naje nje kureba uko byifashe, ariko nasanze ari akazi keza kandi gatanga amafaranga bigatuma umuntu ashobora kwiteza imbere, hari bamwe batarumva ko umukobwa cyangwa umugore yakora akazi gakomeye gasaba imbaraga , wamusaba akazi akakubaza niba ubasha gufata inyundo, ugasanga kugira ngo ajye kuguha akazi bibanza kugorana ariko gahoro gahoro barabyumva.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline avuga ko imyumvire igenda ihinduka ku bijyanye n’umurimo, ku buryo abagore tubasanga mu mirimo hafi ya yose igize ubuzima bw’Igihugu.
Aragira ati: “Ni iby’agaciro kuba abagore baratinyutse iyo mirimo yahoze yihariwe n’abagabo, mu bukangurambaga dukora no muri gahunda y’Akarere dukangurira urubyiruko kwiga imyuga aho dushishikariza n’abakobwa cyane kugana amashuri yigisha imyuga kandi iyo urebye abashoje muri ayo mashuri usanga batanga umusaruro ku isoko ry’umurimo.”
Raporo y’ubushakashatsi ku bakora n’abashomeri bw’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) y’igihembwe cya 3 muri uyu mwaka wa 2025 igaragaza ko ubushomeri ku bagore bungana na 11.2% by’abagore n’abakobwa bari ku isoko ry’umurimo, mu gihe abagera kuri 64.7% ntacyo bakora batari ku isoko ry’umurimo.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko ab’agitsina gore bafite akazi bari ku kigero cya 49.0% by’abari ku isoko ry’umurimo, ni ukuvaga abari hagati y’imyaka 16 kugeza kuri 65.









