Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yibukuje abaturage ba Nyagatare ko kugira ngo umuryango utekane kandi ube ushoboye bishingira ku mibanire yawo bityo ko bikwiye kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati mu muryango kuko aribyo nkingi y’umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ibi Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yabigarutseho kuri uyu wa 22 Nzeri 2026 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu nteko z’abaturage ahatangizwaga icyumweru cyahariwe ihame ry’uburinganire mu muryango.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence,avuga ko uburinganire ari inshingano za buri wese kandi ko ihame ry’uburinganire rigomba guhera mu miryango yacu.
Yagize ati “Muri iki cyumweru dufite umukoro wo gutuma habaho imiryango itekanye kandi ishoboye ishingiye ku ihame ry’uburinganire, buri muntu wese ihame ry’uburinganire riramureba ndetse uburinganire bugomba guhera mu ngo zacu, mu miryango yacu abantu bajya inama no kuganira ku nyungu z’umuryango kugira ngo twiyubakire umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Yongeye ati: “Amakimbirane akunze guterwa n’abagabo mu gihe cy’isarurwa ry’imyaka, aho usanga umugabo imyaka ari we wumva ko agomba kuyigiraho ijambo rya nyuma kandi wenda atazi n’uburyo iyo myaka yahinzwemo bityo bigatuma abana babo babaho nabi bitewe n’amakimbirane y’ababyeyi babo, rero iyo bimeze bityo ntabwo umuryango uba ugikomeye cyangwa ngo utekane; ahubwo uba ugiye gutuma abana bajya mu ngeso mbi no guta ishuri n’ibindi.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yagarutse kuri bamwe mu bagore bumvishe nabi uburinganire bagatangira ku bukoresha mu buryo budakwiye.
Yagize ati “Uburinganire dushima abagore bagiyemo hari bamwe bambwumvishe nabi, bumva ko uburinganire bari bubugire no mu byuma, mu businzi n’indi mico itari myiza iganisha mu byaha, rero umugore wagiye mu buringanire bw’ubusinzi n’ibyuma ntabwo aba akibaye wa wundi twifuza niyo mpamvu ariwo mukoro dufite muri iki cyumweru dutangiye cyahariwe ihame ry’uburinganire mu muryango.”
Mu cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire cyatangijwe uyu munsi mu Murenge wa Rukomo, hateganyijwe gukorwa ibikorwa birimo gusezeranya imiryango mu buryo bwemewe n’amategeko, kwandika abana batanditswe mu irangamimerere, kwikuzaho ababo bitabye imana, gukumira inda ziterwa abana imburagihe n’ibindi byose bigamije gutuma umuryango urushaho kuba ukomeye kandi utekanye.
Mu Karere ka Nyagatare, iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire cyahujwe n’icyumweru cy’irangamimerere aho hatangiwe kwandikwa abana batari barandikishijwe mu irangamimerere ndetse n’ababuze ababo bagafashwa kubiyandukuzaho.







