Guverineri w’intara y’iburasirazuba Rubingisa Pudence ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ihuriro ry ‘abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kayonza yabasabye ko aho boshoboka iri murikabikorwa ryajya rihuzwa n’imurikagurisha.
Kuri uyu wa 05 Kamena, mu Murenge wa Mukarange nibwo hafunguwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kayonza, buri mufatanyabikorwa amurikira abaturage ibyo akora, abaturage bakabasura bakamenya amakuru yabyo.
Ubwo yatangizaga iri murikabikorwa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yagarutse ku mpamvu y’imurikabikorwa dore ko ari itegeko riganisha ku gusobanurira abaturage ibyo bakora mu rwego rwo kubazwa inshingano.
Yakomeje agira ati: “Icyo mbashimira cyane ni umubare munini cyane ari abafatanyabikorwa b’akarere basanzwe bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’Akarere ka Kayonza ndetse no guhindura ubuzima bwabo, ndashima namwe baturage bitabiriye iri murikabikorwa mboneraho kubasaba ko umwaka utaha iri murikabikorwa ryazaba n’imurikagurisha kuko hari ibikorwa byinshi abaturage bafatanyamo n’abafatanyabikorwa.”
Hari bimwe mu bikorwa by’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi, ay’ubukorikori ageze ku rwego rushimishije, nabo baba baje mu imurikabikorwa ariko ngo nabo bibaye ngombwa ko habaho imurikagurisha bazana ibintu byinshi byo kugurisha.
Hari bamwe mu baturage bemeza ko nyuma yo gusura imurikabikorwa banyuzwe n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa, ariko nabo hari icyo bifuza nk’uko bivugwa na Nsabagasani François, wagize ati: “Turifuza ko ubutaha ryaba imurikagurisha tukajya tuzamo guhaha no kugura ibyo dushaka, ibyo kugurisha birimo nk’iby’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bicuruzwa bitandukanye nk’imyambaro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere mu nzego zitandukanye; aho kugeza ubu ibikorwa byabo ubu bigeze ku gaciro k’amafaranga miliyari 7.







