Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel yibukije Abamotari n’Abanyonzi ko kubahiriza amategeko y’umuhanda aribyo byatuma bataza ku isonga mu guteza impanuka, atanga urugero ko muri Vietnam ahari moto miliyoni 35 ariko ko icyumweru gishira nta mpanuka ihabaye.
Ibi Guverineri CG Gasana yabigarutseho kuwa 08 Ukuboza, ubwo Polisi y’Igihugu yasubukuraga ubukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” bufite intego yo guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda ndetse no gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Igikorwa ku rwego rw’ Intara cyabereye mu Karere ka Kayonza cyitabirwa n’ubuyobozi bwa Polisi, abo mu nzego z’ibanze, abashoferi, abamotari, abanyonzi, abaturage basanzwe n’abo mu rwego rw’abikorera.
Mu ijambo rye, uyu muyobozi yavuze ko kuba Abamotari n’abanyonzi mu Rwanda aribo imibare yerekana ko bagira uruhare runini mu mpanuka nyinshi zigahitana ubuzima bw’abantu n’ubwabo budasigaye, ari ukuba batubahiriza amategeko y’umuhanda.
CG Gasana yatanze urugero ku Gihugu cya Vietnam
Ati: “Banyarwanda muri hano, reka mbahe urugero rutoya cyane. Hari igihugu twigeze gusura, ni Vietnam[cyo ku mugabane wa Aziya]. Vietnam bafite moto miliyoni 35. Iyo uzibonye zigenda mu muhanda ni nk’inzuki. Mu Cyumweru nta mpanuka iba yabaye.”
Yagaragaje ko ibi bishoboka muri Vietnam kubera ko hari ukubahiriza amategeko y’umuhanda, ati: “Byose biterwa na disipuline (discipline), uburyo twumvira, twubaha, twubahiriza amategeko y’umuhanda.”
Guverineri CG Gasana yamaganye abamotari n’abanyonzi bakora ibyo bishakiye ngo ” Nzakora rwishakire. Ubwo uba uri icyihebe, kandi Abanyarwanda tugira indangagaciro.”
Ku kugabanya impanuka, uyu muyobozi yavuze ko ubufatanye bwa buri umwe, muri uku kwezi ‘Gerayo Amahoro’ igiye kumara, impanuka zagabanuka.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2022, abamotari bagize uruhare mu mpanuka 4,252 zahitanye abantu 150, mu gihe Abanyonzi bagize uruhare mu mpanuka 1,571 zahitanye abantu 183; mu gihe muri uyu mwaka wa 2022 hirya no hino mu gihugu impanuka zo mu muhanda zimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 617.






