Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kirehe bagabiye Perezida Paul Kagame inka kubera ko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akanabarokora mu rwego rwo kumushimira; maze Perezida Kagame asaba ko ishyirwa muri gahunda ya Girinka ikagabirwa umuturage utishoboye.
Iyi nka yashyikirijwe Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022, yashyizwe muri gahunda ya Girinka.
Akarere kayishyikirije umuturage witwa Murekatete Chantal wo mu Murenge wa Gatore, Akagari ka Rwabutazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yatangarije MUHAZIYACU ko iki gikorwa ari ubwa mbere kibayeho kandi ko bashimiye aba baturage.
Yagize ati: “Iyi nka yatanzwe kuwa 30 Gicurasi ubwo twari turi gushyingura mu cyubahiro imibiri mu rwibutso rwa Nyakarambi. Ni abafite ababo bashyinguye hariya n’abarokotse bahaye Perezida wa Repubulika iyo nka kuko yahagaritse Jenoside, akanabarokora nk’Inkotanyi nkuru kwari ukumushimira.”
Yakomeje ati: “Ni ubwa mbere byari bibaye. Nibo bishatsemo ubushobozi. Perezida Kagame yasabye ko yashyirwa muri Gahunda ya Girinka.”
Meya Rangira yashimiye abo baturage ku mutima wo gushima bagize ndetse na Perezida Kagame wemeye ko iyo nka yahabwa umuturage.
Uyu muyobozi yavuze ko “Uwo muturage yarishimye kuba abonye itungo rizamukamirwa, akabona ifumbire. kandi yadusezeranyije ko nibyara azagabira bagenzi be kandi agakomeza urwo rukundo.”
Yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko bafite gahunda yo kwagura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi, hongerwaho igice cyo gusigasira amateka.
Aba baturage kandi baremeye bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha za matera.







