MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Hari abagore bitwaza ko basenga cyane bagaha icyuho ihohoterwa

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
11/12/2022

Ubwo hasozwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa mu karere ka Rwamagana, hari bamwe mu bagore bavuze ko bahohoterwa bitwaje ko ari abanyamasengesho cyane, ibibakorerwa bibi ntibabivuge bakabitura Imana mu  masengesho.

Kuri uyu wa 10 Ukuboza mu murenge wa Munyiginya mu kagari ka Nyarubuye niho hashorejwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa, bamwe mu bagore bari bitabiriye ibi birori batunze agatoki bagenzi babo batwawe n’amasengesho ntibuke guharanira uburenganzira bwabo iyo bahohotewe, ibi ngo bituma hari abiyumvisha ko guhohoterwa ari ikigeragezo bahawe n’Imana kandi bakwiye kwihanganira.

Niyonsaba Jeannette ni umwe muri aba bagore wemeza ko nawe yahohotewe igihe kinini ntabone ko ahohoterwa, yagize ati: “Namaze imyaka irenga itanu mpohoterwa n’umugabo akanankubita, nta na rimwe nigeze numva ko ari ikibazo cye cyo kumpohotera ahubwo uko yamaraga kumpohotera naramusengeraga, ibi ntibyamuhinduraga kuko akenshi nigerekagaho amakosa y’ibyo ntakoze.”

Usibye uyu mugore hari undi mugore nawe wemeza ko aho yabaga bari baturanye na mugenzi we wahohoterwaga n’umugabo yabagana bakamusaba kumukorera amasengesho yo kwiyiriza iminsi itatu ngo azahinduke.

Kayirebe Vedastine akomeza abisobanura muri aya magambo ati: “Hari ubwo twari twicaranye n’abandi bagore twakoranaga amasengesho, umwe muri bo aza kutuvamo avuga ukuntu mugenzi wacu ahohoterwa, inzego zabyinjiyemo umugabo arahamagazwa arigishwa, ubu urugo rumeze neza hari benshi turi kubigiraho iyo hari uhohotewe twamenye uko yakwitabaza inzego z’ubuyobozi.”

Turacyabaruta uyobora Paruwasi ya Rwamagana mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yemeza ko abantu bafite iyo myumvire yo kutanga ikibi ari abakunze kujya gusengera mu misozi ngo abateranira mu nsengero bo barahugurwa bakigishwa uko bakwiye kwirinda no kurwanya ihohoterwa uwaba yarikorewe ntatinye kubivuga,

Yakomeje agira ati: “Mu nama zitandukanye n’inteko z’abaturage hakwiye kugaruka ku kibazo cy’ihohoterwa abantu bagasobanukirwa neza uko bakwiye gutanga amakuru ku wahohotewe cyangwa se uwo bazi ko arangwa n’ibikorwa byo guhohotera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko kurwanya ihohoterwa bitarangiranye n’iyi minsi 16 gusa ko ari igikorwa kizakomeza iminsi yose, anavuga ko bakomeje gushyira imbaraga ku kwita ku miryango ifitanye amakimbirane dore ko mu karere kose habarurwa imiryango irenga 500.

Yakomeje agira ati: “Habanje ubukangurambaga bwo kumenya imiryango ibana mu makimbirane, icyakurikiyeho ni ukuyegera imirenge yagiye ikoresha uburyo butandukanye mu kagari niho duhuriye kuko igizwe na perezida wa njyanama na gitifu w’akagari n’umwe mu bahagarariye amadini n’amatorero n’abantu babiri basheshe akanguhe b’inyangamugayo bakora iryo tsinda bakagenderera ya miryango ifitanye amakimbirane.”

Mu gusoza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa hasezeranye ku bushake imiryango 35 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, hari umuryango umwe utishoboye wagabiwe inka, hari n’indi yahawe amatungo magufi, ibiryamirwa, abana nabo bahawe ibikoresho by’ishuri, na Mituweli zatanzwe ku bangavu 100 babyaye imburagihe izi zatanzwe na Empower Rwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda
Abagore

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda

15/10/2026
Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare
Abagore

Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare

15/10/2026
Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye
Abagore

Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye

15/10/2026
Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane
Amakuru

Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane

15/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abayobozi bahawe umukoro wo guhuza iyobokamana n’imibereho y’umuturage

Bugesera: Abayobozi bahawe umukoro wo guhuza iyobokamana n’imibereho y’umuturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU