Abayobozi bo mu Karere ka Bugesera bahawe umukoro wo guhuza iyobokamana n’imibereho y’umuturage mu rwego rwo kurushaho kumva neza inshingano bafite mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Babisabwe kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2022 mu masengesho yiswe igitondo cy’isengesho ry’abayobozi bo mu Karere ka Bugesera ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Imitangire ya serivisi inoze, Ndi hagati muri mwe nk’ubakorera.”
Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, Rev, Dr. Antoine Rutayisire wari umutumirwa muri iri sengesho ry’Abayobozi , we asanga ko umuyobozi yagakwiye kuba umugaragu w’abaturage akabatega amatwi kuruta uko bayamutega kandi akabegera.
Yagize ati :”Iyo turi mu baturage twumva ko ntacyo bafite kutwungura ku buryo twe tubabwira gusa. Ni ngombwa ko tugira umutima wo gutanga serivisi ku muturage ukamenya ko ari Imana yamugutumyeho mbere nambere, kuko ibyo ukora byose iba ikureba.”
Yongeraho ati: “Kuba umugaragu w’abaturage ntabwo bivuze ko abaturage bagutegeka; kuko muba muri intumwa ya Perezida kugira ngo mukorere abaturage ibyo yabasabye.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmaneul Gasana na we witabiriye iri sengesho yavuze ko ari umwanya mwiza wo guhuza iyobokamana n’imibereho abaturage babayeho, asaba abitabiriye kugira ubufatanye ngo kuko icyo bahuriraho ari imuturage.
Ati: “Uyu mwanya wateguwe mu rwego rwo guhuza iyobokamana n’imibereho y’abaturage, rero hari ibintu byinshi tugomba guhuza tukagira umutima wo gutanga serivisi nziza. Turi hano duhujwe n’inshingano imwe gusa yo guha serivisi umuturage yaba abakuriye amadini n’amatorero natwe ntumwa za politiki ya Leta ku muturage. Rero ubwo bufatanye ni ngombwa kandi buruzuzanya kuko twese duhurira ku muturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, aganira n’itangazamakuru yavuze ko muri aya masengesho bungukiyemo uburyo kugira umutima utanga serivisi nziza ku muturage
Ati: “Aya masengesho twayahuriyeho kugira ngo dufatanye mu buyobozi,mu madini n’amatorero kureba wa muturage duhuriraho ariwe muyoboke yahabwa serivisi inoze. Icyo twiteze rero kizavano ni uburyo uwemera Imana akwiye kuvugurura.”
Meya Mutabazi agaragaza kandi ibyuho bikiri mu gutanga serivisi nziza, ati: “mbere na mbere ni ukutanamenya icyo dushinzwe; kutamenya ko akazi turimo dushinzwe guha serivisi umuturage no kumva isano dufitanye nawe. Hari igihe umuntu abona yaratowe n’abaturage akagira ngo niwe ubayoboye bigatuma rero yifata ku rundi rwego rushobora no kuba atabatega amatwi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza ko Igitondo cy’isengesho ry’abayobozi mu Karere ka Bugesera ribaye ku nshuro ya mbere bakaba bifuza ko uyu mwanya wajya uba inshuro ebyiri mu mwaka.











