MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gutega amatwi ni uburyo bwo gufasha abafite ibikomere n’ihungabana

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
03/04/2022
Bamwe mu bafashamyumvire bahuguwe mu Murenge wa Nyamugali(Ifoto:Manishimwe N.)

Bamwe mu bafashamyumvire bahuguwe mu Murenge wa Nyamugali(Ifoto:Manishimwe N.)

Kumva no gutega amatwi ni bumwe mu buryo bufasha mu kuvura abafite ibikomere by’umutima n’ihungabana, gusa ngo kubikora bisaba ubuhanga no kubihugurirwa kandi bigakorwa n’umuntu wizewe, kugira ngo n’abantu babashe kumwiyumvamo,kumugana, no kuba bamwirekurira.

Ni ibikubiye mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye Murutampunzi Eduard Umukozi wo muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Caritas ya Diyosezi Kibungo, utanga amahugurwa; avuga ko kumva bisaba ubuhanga.

Yagize ati: “Hari ubuhanga bisaba kubera ko ubikora kenshi agomba kuba yarabihuguriwe, kugira ngo abashe gufasha uwo aherekeza, kugira ngo amenye ihungabana ritangira rite, ku bihe bikomere, noneho akamenya amoko y’ibikomere n’ihungabana, Iyo abizi bimufasha kugira inama uwaje amugana afite ikibazo, akamenya uko amutega amatwi, amugira inama, uko amuherekeza; n’uburyo amufasha kubisohokamo.”

Binyuze mu mahugurwa agenerwa abafashamyumvire basanzwe baherekeza abantu bafite ibibazo by’ibikomere n’ihungabana mu mirenge ya Kirehe na Nyamugali mu Karere ka Kirehe, ahakorera Umushinga Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ifatanyamo na Trocaire yo mu Gihugu cya Ireland, hari abaturage 22 bamaze umwaka bahugurwa bafasha mu rugendo rw’isanamitima; by’umwihariko mu kwezi gushize kwa Werurwe 2022 bahawe amahugurwa ku kumva;

Ni muri gahunda y’uwo mushinga wa Komisiyo y’ Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Kibungo yo gukemura amakimbirane mu miryango no guhuza abantu abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagahuzwa n’abo bahemukiye, kugira ngo bahabwe inyigisho, gukira ibikomere, gusaba imbabazi no kuzitanga; kugira ngo abantu babane batishishanya.

Bamwe mu bafashamyumvire bahawe amahugurwa ngo bajye bafasha bagenzi babo mu muri urwo rugendo babwiye MUHAZIYACU ko biteguye gutanga umusanzu wabo,

Mukeshimana Nathalie wo mu Murenge wa Nyamugali yagize ati: “Kuba twahuguwe bizadufasha cyane gufasha abantu bahungabanye cyane ko twabonye ko abantu benshi baba bafite ibikomere, bafite ihungabana, iyo tubirebye rero tukabona amako y’ibikomere, tukamenya uburyo bwo gufasha umuntu wahungabanye, umuntu ufite igikomere, kandi guhugurwa natwe byadufashije cyane hari aho natwe ubwacu twasanze twarakomeretse ariko ni ugufashanya; kuko natwe twari twarahawe amahugurwa yo kwakira ibikomere no kubikira.”

Kayijuka Vincent na we ati: “Aya mahugurwa adufasha kunga abantu bafitanye ibibazo, abafite ihungabana muri rusange. Ni uburyo bwo guhuza umuntu wahemukiwe n’uwateje ikibazo.”

Mu mirenge ya Kirehe na Nyamugali yo mu Karere ka Kirehe  Kimisiyo y’ Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Kibungo ikurikiranira hafi imiryango 100 muri iyo mirenge yombi, aho yifashisha abafashamyumvire 11 muri buri murenge, bahuguwe ku kumva no gutega amatwi hagamijwe kuvura no gukiza ibikomere.

Kuba aya mahugurwa ku kumva no gutega amatwi atanzwe mu gihe Igihugu kiteguye kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Murutampunzi uri mu batanze amahugurwa ku kumva, avuga ko bizafasha no guhumuriza abarokotse Jenoside.

Ati: “Birafasha cyane ko iyo igihe cyo kwibuka kigeze, hari abantu ibikomere byabo bitakize, birongera bigahaguruka, bigakanguka, …icyo gihe rero abantu  benshi barongera bagahungabana. Iyo rero hari abajyanama babihuguriwe  bari hafi yabo, barabunganira bakabafasha.”

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Kibungo igaragaza ko umufashamyumvire muri ubu buryo agomba kuba ari ‘umuntu ufitiwe icyizere watoranyijwe kugira ngo n’abantu babashe kumwiyumvamo, kumugana, no kuba bamwirekurira.’

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: CARITASKwibuka28

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Gatabazi arasaba izindi ntara kwigira ku Burasirazuba ku cyumba ntangamakuru

Minisitiri Gatabazi arasaba izindi ntara kwigira ku Burasirazuba ku cyumba ntangamakuru

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU