Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bemeza ko nabo Polisi isigaye ibahagarika ikabapima niba batanyoye ibishindisha, Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwemeza ko ibi bisanzwe kuri buri muntu wese ukoresha umuhanda.
Nyuma ya gahunda zinyuranye za Polisi y’Igihugu zikangurira abantu gukoresha neza umuhanda no kwirinda gutwara wanyoye ku bisindisha.
Ubu buryo bwo gupima ko nta bisindisha wanyoye bukorerwa n’abatwara ibinyamitende (amagare) cyane cyane abatwara abantu n’ibintu bazwi ku izina ry’Abanyonzi. Ibi bituma buri wese agenda mu muhanda yigengesereye ndetse akirinda gutwara igare yanyoye.
Nshimyukiza Bosco ni umwe mu batwara igare mu Mujyi wa Kayonza yemeza ko bapimwa, yakomeje agira ati: “Nari ngiye kugura akantu mu mujyi baramfata bampuhishamo basanze meze neza ntabwo nari nanyoye.”
Nshimyukiza akomeza avuga ko kubapima byagabanyije impanuka mu muhanda ndetse ko buri wese aziko bapima atatinyuka kujya mu muhanda ngo atware igare yanyoye.
Niyonsenga Obed ni undi munyonzi ukorera i Kayonza, yemeza ko guhuhishamo abanyonzi nabo ubwabo ari byiza kuri bo, kuko bashakira amafaranga mu muhanda ukoreshwa n’abantu, ibinyabiziga n’ibinyamitende (amagare).
Yakomeje agira ati: “Ibintu byo guhuhamo ku ruhande rumwe byaciye akajagari.”
Akomeza avuga ko mbere hataraza gahunda yo kubapima habagaho impanuka za hato na hato zitewe n’ubusinzi, rimwe na rimwe hakavamo n’ubujura; ariko ngo ubu byaragabanyutse.
Tuyisenge Amani akorera mu Mujyi wa Rwamagana yemeza ko bwa mbere bamupima ko yanyoye ari umunsi yari yagize impanuka, usibye icyo gihe n’ubu ngo barabapima, bikaba akarusho k’uwo babonye agenda nabi mu muhanda, we baramuhagarika.
Karinganire Vedaste akorera mu mujyi wa Rwamagana yemeza ko Polisi ishami ryo mu muhanda ryabasanze aho bakorera bita ku gasima barabapima bose.
Yakomeje agira ati: “Gupima abantu bimaze nk’amezi atatu, baraza bakaduhuhishamo bakareba, ubu gutwara igare wanyoye ni ukwiyahura nawe ubwawe ubabonye wakwiruka pe!”
Karinganire yemeza ko we na bagenzi be iyo biyemeje kunywa inzoga ku manywa, icyo gihe bareka gukora cyangwa se uwaba ashaka kuyinywa akayigura ku mugoroba arangije akazi.
Hari bamwe mu banyonzi bagiye bahuhwishwamo bagasanga banyoye, barafatwaga bagafungwa iminsi itatu bagatanga n’amande y’amafaranga ibihumbi 10Frw; aba nubwo twaberetswe na bagenzi babo banze kugira icyo bavuga kuri iyi ngingo.
Polisi na bamwe mu baturage bemeza ko ari igikorwa cyiza kandi gikwiye kubahwa na buri wese mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda ziterwa n’ubusinzi.
Mugume Issa ni umwe mu bakunze gutega igare muri Rwamagana, yemeza ko gupima abanyonzi abishyigikiye.
Yakomeje agira ati: “Mbere hari uwagutwaraga ukagira ubwoba ukaba wanamwishyura atakugejeje iyo ujya kubera ko yasinze.”
Murenzi Joachim ni uwo muri Kayonza i Rugendabari, we atunze igare yifashisha mu buzima busanzwe, yemeza ko rimwe ku mugoroba na we bigeze kumupima,
Yakomeje agira ati: “Iyi gahunda ikwiye guhoraho, maze buri wese uzi ko akoresha umuhanda akamenya ko adakwiye kuwishoramo yanyoye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyima Hamdun avuga ko iyi atari gahunda yihariye ku bantu batwara ibinyamitende (amagare) ahubwo ko ari inshingano za buri wese kumenya ko gusindira mu ruhame ari icyaha, ibi bikaba bitareba gusa abatwara ibinyabiziga ahubwo n’abaturage basanzwe ibi birabareba.
Yakomeje agira ati: “Umutekano wo mu muhanda ni inshingano yabo (Abanyonzi) bakagira uruhare mu kwirinda no kurinda abandi impanuka.”
Yakomeje abasaba kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda kugenda nabi kandi bakubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.








